Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amajyaruguru: Abapolisi 60 bari mu mahugurwa yo gutanga serivisi nziza

Abapolisi mirongo itandatu bakorera mu ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba, mu mashami atandukanye, bari mu mahugurwa y’iminsi itanu yo kubongerera ubumenyi mu gutanga serivisi inoze.

Aya mahugurwa ari kubera mu kagari ka Kigombe, mu murenge wa Muhoza, azakorwa kuva  ku itariki 16 kugeza ku ya 20 Gashyantare,

Yafunguwe ku mugaragaro na Senior Supt. Benoit Nsengiyumva, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze.

Aya mahugurwa ari gutangwa n’impuguke zo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (Workforce Development Authority-WDA).

SSP Nsengiyumva yagize ati : ‘’Tuganwa n’abantu benshi baba bashaka serivisi zitandukanye. Kwiyongerera ubumenyi muri uru rwego n’ingenzi kugira ngo turusheho gutanga serivisi nziza nk’uko biri mu nshingano zacu."

Mu byo bazigishwa harimo ibusobanuro bwa serivisi nziza, umumaro wayo, uburyo bwiza bwo kuvugana n’abashaka serivisi haba mu biro ndetse no kuri telefone, n’uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’usaba serivisi.

SSP Nsengiyumva yasabye aba bapolisi kuzakurikirana aya mahugurwa neza kugira ngo bazayungukiremo ubumenyi bwisumbuye mu gutanga serivisi inoze no kunoza akazi bashinzwe.

Aba baje  biyongera ku ijana na makumyabiri bahuguwe mu bihe bishize.