Polisi ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z'umuriro, kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe ryahuguye abakozi 519 bakora mu isoko rya Musanze ( Musanze Modern Market) no mu Bitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke
Aya mahugurwa y?umunsi umwe yahawe abakozi 473 bakora muri serivise zitandukanye mu isoko rya Musanze, na 46 baturutse mu Bitaro bya Gatonde bagizwe n'Abaganga, Abaforomo, Abakora amasuku, ndetse n'abashinzwe umutekano muri ibyo Bitaro.
Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y'inkongi n'ibigize inkongi. Beretswe uko bakwitabara igihe inkongi ivutse, bakayizimha bakoresheje bimwe mu bikoresho harimo za kizimyamuriro n'uburingiti butose.
Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe ibaye.
Yagize ati ?abahugurwa basobanurirwa ibitera inkongi kugira ngo babyirinde, tubereka uko bakwitabara bagahunga mu gihe habaye inkongi. Tunabereka uburyo ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa n?uburyo batabara abantu mu isoko cg no mu Bitaro haramutse habaye inkongi."
ACP Gatambira yakomeje avuga ko abakozi bakora ahantu hahurira abantu benshi nko mu isoko, mu bitaro n'ahandi bazakomeza guhugurwa kugira ngo bahabwe ubumenyi bwisumbuye mu gukumira inkongi zaba izikomoka kuri gaze, ku mashanyarazi n'undi muriro uwo ariwo wose kuko inkongi zangiza byinshi.
Nyuma y?amahugurwa Polisi yasuye hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi muri iri soko rya Musanze ndetse no mu Bitaro bya Gatonde, nyuma abayobozi bagirwa inama y?ibyo bakwiye gukosora.
Umwe mu bahuguwe witwa Habib Mpoyi yashimiye Polisi y?u Rwanda kuba yarabateguriye aya mahugurwa kuko hari byinshi bungukiyemo batari bazi.
Ati"Nabonye uko wakoresha ikiringiti, uzimya gaze itombotse. Ntabyo narinzi ariko banaduhaye turazimya kandi biroroshye. Ikindi sinarinzi uko ikizimyamuriro gikora n'uburyo gikoreshwa ariko ubu nanjye nakwigisha abandi."
Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa bagahamagara kuri 0788311224 mu gihe habaye inkongi y'umuriro bityo bigahasha Polisi gutabara bwangu hatarangirika byinshi.
Mu Ntara y'Amajyaruguru umuturage aramutse ahuye n'ikibazo cy'inkongi cyangwa akeneye ubundi butabazi yahamagara kuri telefoni 0788311024.



Kinyarwanda
English











