Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amahugurwa y'abazigisha abitegura kujya mu butumwa bw'amahoro yasojwe basabwa kuzibanda ku kwimakaza imikorere ya kinyamwuga

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza, yasoje ku mugaragaro amahugurwa yihariye yari agenewe abapolisi n’abasirikare bazigisha abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ni amahugurwa amaze iminsi 11 abera mu Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, yitabiriwe na ba ofisiye 25 baturutse mu bihugu 22 by’Afurika aribyo; Afurika y'Epfo, Botswana, Burkina Faso, Cameroon, Ibirwa bya Comores, Cote D’Ivoire, Djibouti, Gambia, Ghana, Guinea, Liberia, Misiri, Maroc, Namibia, Nigeria, Tanzania, Togo, Tunisia, Uganda, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda rwayakiriye, hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano muri Afurika mu rwego rwo gutegura neza abitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

DIP Ujeneza, yagarutse ku kamaro k’amahugurwa yo kuzigisha abandi n’icyo yitezweho ku migendekere myiza y’ibikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

Yagize ati: “Intego nyamukuru y’aya mahugurwa ni ugutoza abapolisi n’abasirikare b’inzobere mu gutegura neza abagiye koherezwa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye biteguye neza, kugira ngo bazoherezwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kurinda no gukumira imyigaragambyo mu buryo bwa kinyamwuga.”

Yashimiye abayitabiriye umurava, n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’amahugurwa, abasaba kuzaba abarimu beza, baha ubushobozi n’imyiteguro ihagije abitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kugira ngo babashe gukemura bibazo  no gusohoza neza inshingano bazaba bahawe.

DIGP Ujeneza yasoje abwira abitabiriye amahugurwa ko amahugurwa afatwa nk’umusingi wo kunoza ingamba zo guhangana n’impinduka z’ibihungabanya umutekano, abasaba kuba intumwa z’ubukangurambaga bwo gukumira imyigaragambyo mu bihugu byabo no mu gihe bazaba bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amahugurwa y’ibikorwa byo Kubungabunga amahoro; Madamu Lotta Hagman, yashimiye ubufatanye bw’ibihugu byitabiriye aya mahugurwa, anagaragaza uruhare rukomeye rwa Polisi n’ingabo mu kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “ Mu gihe abaturage bo mu bihugu byacu baba bugarijwe n’intambara, amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Polisi n’ingabo nizo nzego za mbere zigira uruhare rukomeye mu kurwanya ayo makimbirane no gushimangira amahoro arambye. Iki ni ikimenyetso cy’ukuri cy’ubwitange bwo gukomeza gutuma ibihugu byanyu bihabwa agaciro mu muryango w’Abibumbye. Amasomo mwigiye hano muyasangize abandi, mukomeza kuzirikana ko agomba guhuza n’inshingano zanyu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro’’.

Madam Lotta Hagman yasoje ashimira Polisi n'igihugu cy'u Rwanda muri rusange, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye buhoraho rufitanye n’umuryango w’Abibumbye.

Abitabiriye amahugurwa bahawe ubumenyi ku masomo atandukanye yo gutegura neza abapolisi n’abasirikare bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro,  ubumenyi ku guhosha imyigaragambyo, gushimangira ubunyamwuga ndetse n’ingamba zo gukumira no kurwanya ihohoterwa ry'uburyo bwose.