Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amahugurwa Polisi iha ibigo byigenga bicunga umutekano yitezweho kurushaho kunoza imikorere yabyo

Umuyobozi w’ishami rireberera ibigo byigenga bicunga umutekano muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi ashimangira ko guhugura ibi bigo bifasha abakozi babyo kugira ubumenyi buhagije  mu kunoza inshingano zabo zo gukumira no kuburizamo ibyaha.

Yabitangaje kuri uyu wa 14 Gicurasi ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi ine arebana n’uko ikigo cy’igenga gishobora gucunga umutekano mu buryo burambye kandi butanga umusaruro uhagije, yahawe abakozi 18 bahagarariye abandi mu kigo kigenga gicunga umutekano KK Security.

ACP Mbonyumuvunyi yavuze ko iki ikigo ari icyamunani gihuguwe na Polisi muri gahunda ifite yo guhugura ibigo byigenga bicunga umutekano uko ari 17 kugira ngo bigere ku rwego rwiza mu kunoza inshingano zabyo.

Yagaragaje ko umutekano ari ingenzi bityo abantu bagomba guhora bawuganiraho kugira ngo bungurane ubumenyi n’ibitekerezo bigamije kuwubungabunga ndetse hanakoreshwa ibikoresho bigezweho mu gutahura ibyaha.

Ati “Gucunga umutekano bisaba kubikora ubikunze kandi ukabigira ibyawe nta zindi nyungu bwite ukurikiyemo. Niyo mpamvu duhora dusaba abo duhugura kurangwa n’ubunyamwuga bushingiye k’ubunyangamugayo kugira ngo abo bakorera bakomeza kubabonamo ubushobozi mu byo bashinzwe.”

 

Yavuze ko inshingano zo gucunga umutekano zisaba ubunyangamugayo bwo ku rwego rwo hejuru bityo ko ariyo mpamvu usanga abantu barinda ibintu by’agaciro kenshi kandi ndihagire ubihungabanya na gato.

 

Yagize ati “Abacunga umutekano bataranzwe n’ubunyangamugayo bwo ku rwego rwo hejuru, wasanga ibyo bashinzwe kurinda babyangiza ariko bitewe n’amahugurwa n’inama bagirwa buri gihe mu kunoza imikorere bituma babicunira umutekano uko bikwiye.”

 

ACP Mbonyumuvunyi yavuze ko amahugurwa ahabwa abakozi n’abayobora b’ibi bigo yagize akamaro kanini kuko ntawe ukireberera mugenzi we akora amakosa. Ikindi ngo iyo urebye umusekirite w’iki gihe, atandukanye cyane n’uwo mu myaka nk’itatu ishize haba mu myambarire, gusaka, kwakira no kuyobora abamugana n’ibindi birebana n’inshingano ze.

 

Yagize ati “Aya mahugurwa ari gutuma abayobozi begera abakozi bakamenya ikitagenda  neza, umukozi ukoze amakosa bakamugira inama cyangwa bakamuhana kuko aba yangiza isura y’ikigo, bitandukanye na kera bumvaga ko umukozi nimba yageze ku kazi byabaga bihagije nta kumukurikirana ngo barebe ko ari kuzuza inshingano zamujyanye.”

Yibukije ubuyobozi bwa KK Security Company n’ibindi bigo ko bagomba kujya bagenzura niba ibikoresho bibafasha gucunga umuteka bijyanye n’igihe kandi bikora neza kugira ngo bitazajya bibabeshya kandi ntacyo bibafasha.

Kimenyi Sebela umuyobozi mukuru wa KK Security Company nawe yavuze ko amahugurwa nk’aya yongerera  ubumenyi n’ubushobozi abakozi babo kugira ngo bakomeza gukora akazi kabo kinyamwuga.

Atanga ikizere ko ababashije kwitabira aya mahugurwa bazakomeza guhugura bagenzi babo ku buryo umusaruro wayo uzagaragarira muri serivise zinoze bageza ku babagana.

KK Security Company ni kimwe mu bigo byigenga 17 bicunga umutekano hano mu Rwanda, ikaba ifite abakozi bagera 1600. Mu Rwanda harabarirwa abakozi bagera ku bihumbi 21 bakorera ibigo  byigenga bishinzwe gucunga umutekano.