Ibi n’ibyatangajwe n’umuyobozi ushinzwe amasomo n’amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe gucunga no kugenzura imikorere y’ibigo byigenga mu gucunga umutekano (Infrastructures Security and Private Security Companies) Senior Superintendent of Police (SSP) Corneille Murigo, kuri uyu wa 12 Nyakanga mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge, mu muhango wo gusoza amahugurwa yari amaze iminsi ine ahabwa abakozi bahagarariye abandi muri Kompanyi ishinzwe gucunga umutekano ya DICEL.
Aya mahugurwa yatangiye kuwa 9 Nyakanga yitabirwa n’ababoyozi 33 bahagarariye abandi muri iyi kompanyi ishinzwe gucunga umutekano hirya no hino mu gihugu.
SSP Murigo ubwo yasozaga aya mahugurwa yabwiye abayitabiriye ko intego ya mbere yayo yari ukugira ngo bongererwe ubumenyi n’ubushobozi babashe kugera ku rwego rwiza rwo guhangana n’ibyaha bitandukanye ndetse no kubakangurira kurushaho gukora kinyamwuga.
Yagize ari “Mufite akazi kenshi kabategereje imbere ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo,kugira ngo bakore batekanye .Ndizera ko amasomo mwahawe ni muyashyira mubikorwa muzabasha gukora akazi kanyu neza kandi kinyamwuga, bityo umuntu wese ubabonye akababonamo ubushobozi akanabagirira n’icyizere.”
Yakomeje ababwira ko igihugu gifite intumbero y’iterambere ryihuta kandi uko ryihuta ari nako ibikorwaremezo bigenda byiyongera, ababwira ko ibyo byose bikeneye umutekano kandi biri mu nshingano zabo, bityo bibasaba kurushaho gukora neza bahangana n’icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano wabyo n’uw’abaturage muri rusange.
SSP Murigo yababwiye ko uko iterambere nanone ryihuta ari nako ibyaha byiyongera, akaba ariyo mpamvu Polisi igenda ibaha amahugurwa kugira ngo babashe guhangana nabyo.
Yagize ati “Uko iterambere ryiyongera ibyaha biba byinshi n’ababikora bagahindura amayeri yo kubikora, ikorwa ry’ibyaha ni kimwe mu bibazo byugarije isi biteza umutekano mucye, ibi byaha ibyinshi biri gukorwa ari iby’ iterabwoba ,ibyaha by’ikoranabuhanga,icuruzwa ry’abantu,icuruzwa ry’ibiyobyabwenge,ubujura bukoreshejwe intwaro n’ibindi byinshi. Ibi byose, aya mahugurwa mwahawe abaha ububasha n’ubushobozi bwo kubasha guhangana nabyo.”
SSP Murigo yavuze ko aya mahugurwa yabongereye ubumenyi bwinshi burimo gushakisha amakuru ndetse n’uburyo bwo kuyatanga kandi bakayatangira ku gihe, uburyo bagaragara aho barinda n’ibindi. Icyo basabwa ari ukugenda bakabishyira mu bikorwa.
Kugeza ubu mu gihugu hose hari kompanyi zigera kuri 17 zikora akazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo ku buryo bwemewe n’amategeko. SSP Murigo akavuga ko izi kompanyi zose zikoze kinyamwuga ntakabuza umutekano waba ntavogerwa ku buryo burambye, bikanafasha igihugu cyacu kugera ku iterambere twifuza.
Umwe mubasoje aya mahugurwa Mukaruberwa Francine yavuze ko aya mahugurwa yahinduye byinshi mu mikorere ye haba muri serivise batangaga, kumenya guhangana n’ibyaha bishobora kubera aho bashinzwe kurinda,gutangira amakuru ku gihe ndetse no kumenya uko umuntu ushinzwe umutekano ahantu akwiye kwitwara mu rwego rwo gukumira ibyaha.
Yagize ati “Ntaraza muri aya mahugurwa hari byinshi ntarinzi ariko ubu navuga ko mfite byinshi mvanye hano ngiye gusangiza bagenzi' banjye kugira ngo dukore akazi kacu kinyamwuga turwanya ibyaha, bityo duture mu gihugu kizira ibyaha by’inzaduka.”
Abasoje aya mahugurwa muri rusange bavuze ko bagiye gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe kugira ngo umutekano urusheho kuba mwiza.

Kinyarwanda
English










