Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda yabwiye abari gukurikira amasomo abategura kuba abapolisi bato, ko amahugurwa ari inkingi ya mwamba mu gucunga neza umutekano w’abantu n’ibyabo.
Aherekejwe na bamwe mu ba Komiseri ba Polisi y’u Rwanda bayobora amwe mu mashami yayo, DIGP Marizamunda yabibabwiye ubwo hasuzumwaga urwego rw’ubumenyi aba banyeshuri bagize icyiciro cya 12 (Intake) bagezeho bategurwa kuba abapolisi bato.
Ibi babibwiriwe aho bigishirizwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari, ho mu karere ka Rwamagana (Police Training School-PTS).
Abo banyeshuri 885 bakorewe iri suzuma barimo ab’igitsinagore 217, bakaba bagize icyiciro cya 12. Batangiye amasomo mu Ukuboza umwaka ushize.
DIGP Marizamunda yababwiye ati,"Mukwiye kurangwa na disipuline ibihe byose. Ni ngombwa gusobanukirwa inshingano zanyu, kandi mukazishyira mu bikorwa uko bisabwa . Disipuline bivuga ubufatanye mu kazi. Ni ngombwa kunganirana mu kazi kubera ko bituma akazi gakorwa neza."
Amasomo bahawe ajyanye ahanini n’inshingano za Polisi y’u Rwanda, ndetse n’ayo kububaka mu buryo bw’ububiri harimo n’akarasisi.
Ubwo DIGP Marizamunda na bamwe mu ba Ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda bari hamwe na we basuzumaga urwego rw’ubumenyi bwabo, abo banyeshuri baberetse mu bikorwa (Practices) ibyo bigiye mu ishuri (Theories).
Mu byo bakoze harimo akarasisi, gusaka abantu n’ibinyabiziga kuri bariyeri, imikoreshereze y’imbunda harimo no kurasa, guhosha imyigaragambyo n’ibindi.
Avuga mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DIGP Marizamunda yabwiye abo banyeshuri ati:"Ibyo mwerekanye bigaragaza ko urwego mugezeho ari rwiza ku buryo mu bihe bya vuba muzahabwa ikaze mu nshingano zo gucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo. Muzirikane kandi ko ibyo mwerekanye ari bimwe mu byo muzakora nimusoza amasomo."
Yababwiye ko kugira ubumenyi ari ingenzi, ko ariko bagomba kurangwa n’ubushishozi mu byo bakora.
Aha akaba yagize ati:"Igihe uhuye n’imbogamizi mu kazi, ukwiye kuzishakira umuti uzirikana ubwoko bw’ikibazo uhuye na cyo, n’imiterere y’aho cyabereye. Na nyuma yo gusoza amasomo, muzakomeza guhabwa amahugurwa atandukanye nk’uko bigenda no ku bandi bapolisi basanzwe mu kazi."
Kinyarwanda
English











