Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

AMAFOTO: Tour du Rwanda yatangiye himakazwa Gerayo Amahoro

Isiganwa Mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro yaryo ya 16, ryatangijwe kuri iki cyumweru, tariki 18 Gashyantare 2024, hatangwa ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, bwibutsa abakoresha umuhanda kwirinda impanuka.

Abayobozi, abitabiriye isiganwa, bamwe mu bafatwa nk’ibyamamare n’abafana bafashe umwanya batanga ubutumwa bushishikariza abakoresha umuhanda gutora umuco wo gusigasira umutekano wo mu muhanda hirindwa uburangare n’andi makosa ashobora guteza impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yatangaje ko umunsi wa mbere w'isiganwa ryabereye mu Mujyi wa Kigali warangiye nta mbogamizi igaragaye.

Yagize ati: “Umunsi wa mbere w’isiganwa urangiye nta kibazo kigaragaye, turashimira abaturarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kuba bihanganiye impinduka zabayeho ku mihanda imwe n’imwe.

Yakomeje ati: “Ku munsi wa kabiri, irushanwa rizakomeza hakoreshwa umuhanda; Muhanga-Ruhango-Nyanza-Huye-Nyaruguru (Kibeho).”

Yashishikarije abatuye muri utu turere gukomeza kugaragaza indangagaciro borohereza isiganwa kugira ngo rikomeze kuba mu mutekano usesuye, hubahirizwa gahunda ya Gerayo Amahoro. 

SOMA NA: Polisi irasaba abafana ba ‘Tour du Rwanda’ kwirinda icyabangamira imigendekere myiza yayo

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga n'abahagarariye FERWACY, ubwo batangaga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro.

Nishimwe Solange wamamaye nka Sol_Solange ubwo yatangaga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro.

Abakunzi b'umukino w'amagare nabo ntibatanzwe mu gutanga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro.

Abari bacyereye gususurutsa ibirori byo gutangiza isiganwa bagaragaza ko kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro ari ngombwa.

Umutekano wo mu muhanda ni inshingano za buri wese hatitawe ku kigero cy'imyaka n'uburyo ukoreshamo umuhanda.