Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

AMAFOTO: Abitegura kuba ba Ofisiye bato muri Polisi bakoze urugendoshuri

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena, abanyeshuri bitegura kuba ba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda basoje urugendoshuri rw’iminsi ibiri rugamije kubongerera ubumenyi mu byaranze amateka y’u Rwanda.

Basuye ahantu hatandukanye harimo; Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda yo ku Mulindi w’Intwari, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside n’ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko.

Ku ngoro y’inteko ishinga amategeko bakiriwe na Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.