Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Uruzinduko rw'Umuyobozi mukuru wa jandarumori y’Igihugu cy’Ubutaliyani (Carabinieri)

Umuyobozi mukuru wa jandarumori y’Igihugu cy’Ubutaliyani (Carabinieri), General C.A Giovanni Nistri n’itsinda yari ayoboye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda ku kicaro gikuru ku Kacyiru.

Muri uru ruzinduko kandi hari na Ambasaderi w’Ubutaliyani mu Rwanda Dominico Fornara.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda hari umuyobozi mukuru wayo IGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Ibiganiro aba bayobozi bagiranye byibanze ku gushimangira umubano ushingiye ku kungurana ubumenyi hagati y’inzego zombi cyane cyane hibandwa ku kungurana ubumenyi,ubushobozi ndetse n’ubunararibonye mu kurwanya  ibyaha byambukiranya imipaka.