Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Urubyiruko rw'abakorerabushake ruzateranira ejo mu Inama Nkuru yabo.

Urubyiruko rwibumbiye mu rugaga rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha, bazateranira mu nama Nkuru ya gatatu ibahuriza hamwe kugirango barusheho kwigira hamwe uburyo bwo gukomeza kwita kurushaho ibikorwa byo kurinda umutekano n'imibereho myiza.

Iyo nama Nkuru ikaba izamara umunsi umwe, ikazabera i Kigali kandi ikaba izahuza abanyamuryango bagera kuri 500, bakazaba bahagarariye bagenzi babo. Bazaba bari kumwe kandi n'abapolisi bashinzwe ibijyanye no kurwanya ibyaha baturutse mu ntara zose zo mu gihugu uko ari 30

Nkuko umuyobozi mukuru wa Community Policing ku rwego rw'igihugu muri Polisi y'Igihugu Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas GATARE yabisobanuye, iyo nama Nkuru y'Urubyiruko rw'abakorerabushake izibanda ku kuganira uburyo bwo gushimangira no guha ingufu ubufatanye na Polisi n'izindi nzego, mu gufata imigambi ihamye mishya mu kurwanya ibyaha bitandukanye cyane cyane hibandwa ku byaha bishingiye kw'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, ndetse no kurwanya byimazeyo abatera inda abana n'ibindi.

"Uyu uzaba umwanya mwiza ku bazitabira iyi Nama Nkuru kuganira no kunguka ubumenyi bazahabwa n'abayobozi bakuru batandukanye b'Igihugu cyacu bazabaganiriza, ngetse n'imigambi ngenderwaho bazahabwa n'ubuyobozi bukuru bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byabaye karande. Bizzatuma bamenya neza umurongo wo gufata badashidikanya kandi batajegajega". ACP Gatare

Umuryango wibumbiyemo aurubyiruko rw'abakorerabushake washyizweho n'abanyeshuri baturutse muri za kaminuza muri 2013; bakaba bari hafi 100 ariko kuri ubu bakaba bakabakaba 200,000.

Urwo rubyiruko rukaba rukorana na polisi y'igihugu umunsi ku wundi binyuze mw'ishami rihuza abaturage na polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha. Ibyo bikorwa binyujijwe muri za clubs zo gukumira ibyaha no gushishikarira ibikorwa byo kwiteza imbere  mu duce batuyemo.

Nkuko Umunyamabanga mukuru w'iryo huriro ry'urubyiruko Bayisenge twahirwa abivuga, hejuru y'ibyo bikorwa byo kurwanya ibyaha, banakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, babubakira  amacumbi, babaha inka, banabishyrira ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) n'ibindi . Yanavuze ko icyo gikorwa bagikomora kuri bakuru n'ababyeyi babo bakomoka mu Muryango wa FRP Inkotanyi bitanze batizigama mu kubohora igihugu cyacu.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Hon Francis KABONEKA yashimiye uru rubyiruko akamaro rufitiye igihugu cyacu mu gukumira ibyaha ndetse no mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

"Uru rubyiruko rwakoze akazi gakoeye ko kwigisha no kumvisha abturage akamaro ko kujya mu matora ya Perezida wa Repubulika no gutora neza mu mutekano no mu mutuzo."

Minisitiri Kaboneka akaba yarabijeje ubufatanye bwa Leta no kubashyigikira muri ibyo bikorwa byose bibandaho no gukomeza guhamagarira urundi rubyiruko kwiyunga mu muryango mu kuzuza inshingano nziza ngirakamaro.