Abanyamuryango 26 b’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha bo mu murenge wa Muko, mu karere ka Musanze, ku wa 6 Nyakanga uyu mwaka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu karere ka Gasabo.
Ubwo batambagizwaga urwo Rwibutso, babwiwe ndetse basobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, abayiteguye , uko yashyizwe mu bikorwa n’ababigizemo uruhare.
Urwo rubyiruko rweretswe kandi amagambo yanditse ku nkuta z’ibyumba by’urwo Rwibutso n’ibindi bivuga ku mateka y’u Rwanda kuva mu Kinyejana cya 11, uko ubutegetsi bwasimburanye n’ukuntu amacakubiri yigishijwe kugeza arugejeje mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Beretswe kandi ibikoresho by’abazize Jenoside ndetse n’intwaro abayikoze bakoresheje. Ikindi basobanuriwe ni uburyo U Rwanda rwafashe inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rubitse kandi amateka ya Jenoside zabereye ahandi ku isi nk’iyo muri Arménie, iyakorewe Abayahudi, iyo muri Cambogde n’iy’aba Serbe.
Bakiri aho ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, urwo rubyiruko rwunamiye kandi rushyira indabyo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside basaga 250.000 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu mazu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kugarura imibiri yabo ku nkombe. Urwo rwibutso rwubatswe mu 1999.
Mu kiganiro n’Umuhuzabikorwa w’urwo rubyiruko rwo mu murenge wa Muko, Surwumwe Venuste yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bigamije kugira ngo bamenye ndetse basobanukirwe icyatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.

Yagize ati,"Nk’uko umugani w’Ikinyarwanda ubivuga, Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Ni ingenzi cyane kuba Abakorerabushake nkatwe tumenye icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi . Kubisobanukirwa bizatuma dufata iya mbere mu gukumira ibyaha birimo ingengabitekerezo yayo, kuyihakana no kuyipfobya dukangurira Umuryango nyarwanda kubyirinda; bityo tugere ku ntego y’Ubukangurambaga bw’Ihuriro ryacu bufite Insanganyamatsiko ihoraho igira iti:"Tugire umutekano, buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dukumira icyaha kitaraba, dutangira amakuru ku gihe, kandi vuba."
Surwumwe yakomeje agira ati,"Kumenya no gusobanukirwa amateka y’igihugu cyacu; cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi bituma tumenya aho tugomba gushyira imbaraga mu kucyubaka no kugiteza imbere dusigasira ibyo kimaze kugeraho."
Umwe muri urwo rubyiruko witwa Maniraguha Catherine ufite imyaka 27 y’amavuko yagize ati,"Amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kutubera umwarimu utwibutsa buri gihe kwirinda amacakubiri; ahubwo tugaharanira kandi tukimakaza Ubunyarwanda."

Yasabye urubyiruko bagenzi be guharanira U Rwanda rubereye buri wese, U Rwanda ruzira ikibi.
Ubwo urwo rubyiruko rwasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwari ruherekejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Niyibizi Aloys.
Rwari hamwe kandi n’Abagore 28 bo muri uyu murenge bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubugeni bibumbiye muri Hugukirwa – Muko.
Kugeza ubu mu murenge wa Muko hari urubyiruko rw'Abakorerabushake mu gukumira ibyaha 161. Umuhuzabikorwa warwo yavuze ko bafite intego yo kongera umubare wabo ukagera kuri 400 bitarenze uyu mwaka.
Kinyarwanda
English











