Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Urubyiruko rw’abakorerabushake basukuye inzibutso za Genoside

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare  urubyiruko rw’abakorerabushake bakoze  umuganda udasanzwe wo gusukura no gusana  inzibutso za Genocide ziri hirya no hino mu gihugu.

Eric Bayisenge Twahirwa, Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’uru rubyiruko  rugera ku bihumbi 250 yavuze ko uyu muganda uri mu rwego  rwo kwitegura ibihe byo kwibuka abazize Genoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 24.

Yagize ati”Mu Kuboza umwaka ushize twe nk’urubyiruko twiyemeje kuzakora umuganda kabiri mu kwezi, dukora ibikorwa bitandukanye bifitiye abanyarwnda akamaro ndetse no gufasha leta muri gahunda zitandikanye z’iterambere.Ni muri urwo rwego kuri ubu twegereza ibihe byo kwibuka abazize Genoside twiyemeje gusukura no gusana inzibutso za Genoside hirya no hino mu gihugu ariko tunafasha abarokotse mu buryo butandukanye”.

Yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatandatu basukuye bakanasana inzibutso 6 hirya no hino mu gihugu ndetse banatangira kubaka amazu 6 no gusana agera ku 121 mu bice bitandukanye by’igihugu.  

Mu bindi uru rubyiruko rwakoze muri izi mpera z’icyumweru harimo kubaka ubwiherero 179,uturima tw’igikoni 184 kubaka no gusana imihanda ibirometero 67 ndetse banacukura imiyoboro y’amazi, hubatswe ibyumba by’amashuri 4 banatera ibiti, bakora isuku n’isukura mu ngo z’abaturage.

Bayisenge yagize ati” Iki nicyo gihe cyo kwiga no gusobanukirwa amateka igihugu cyacu cyanyuzemo bityo bikadutera  gukomeza kubaka no gusigasira ibyagezweho”.

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka Naftari Ahishakiye yavuze ko ibikorwa by’ urubyiruko rw’abakorerabushake  byigisha kandi bikanagaragaza ahazaza mu kurwanya Genoside n’ingengabitekerezo  yayo.

Yakomeje ashimira uburyo  ikibazo k’inzibutso uru rubyiruko rumaze kukigira icyarwo.

Yagize ati” Mu myaka yashize, gusukura no gusana inzibutso za genoside byari byarahariwe leta n’abarokotse genoside bonyine.Ariko ubu byarahindtse, kandi byabaye byiza kuba urubyiruko rwarahagurutse mu kurinda izo nzibutso ku bushake bwabo,biri mu  bufatanye mu gukomeza guha agaciro inzirakarengane za Genoside”. 

Yakomeje avuga ko iyo urubyiruko rwagiye  gusukura no gusana inzibutso bahigira amateka y’igihugu , bakabona ishusho nyayo y’ukuntu urubyirujko bagenzi babo bagize uruhare mu koreka igihugu bikaba byabasigira isomo ry’uko bitazongera ukundi. 

Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ryashinzwe mu mwaka w’2013 batageze ku banyamuryango  300, bari bagizwe n’abanyeshuri  bo muri kaminuza ndetse n’abayirangije.Bakaba bafite inzego z’ubuyobozi kuva kurwego rw’igihugu kugera mu midugudu ubu bamaeze kugera ku bihumbi 250. 

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, ibikorwa uru rubyiruko rwari rumaze kugeza ku banyarwanda bifite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyoni  630.