Urubyiruko rw'u Rwanda rwasabwe gufatira ku bimaze kugerwaho no gukora cyane rugakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Ibi Minisitiri w'urubyiruko Mbabazi Rose Mary yabibwiye urubyiruko ruhagarariye abandi bibumbiye mu ihuriro ryarwo ryo gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing (RYVCP), ubwo bari mu mwiherero w'umunsi umwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru.
Minisitiri Mbabazi yibukije urubyiruko gukomeza gukangurira bagenzi babo kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge kuko byabangiriza aheza habo hazaza.

Yababwiye ati:"u Rwanda ntirwagera ku iterambere rwimirije imbere urubyiruko nkamwe mutabigizemo uruhare."
Avuga ku ruhare rw'urubyiruko mu iterambere ry'igihugu Minisitiri Mbabazi yababwiye uruhare rwagize mu ntambara yo kubohora igihugu, abasaba ko babafatiraho urugero bagakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Aha yababwiye ko urubyiruko ari bamwe mu bagize kandi bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu no mu miyoborere y'igihugu.

Mbere yaho, Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda Inspector General of Police (IGP), Emmanuel K. Gasana yari yashimiye uru rubyiruko uruhare bakomeje mu gukumira no kurwanya ibyaha, anabasaba kudacika intege mu gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.
IGP Gasana yashishikarije uru rubyiruko gukomeza gukangurira bagenzi babo kwifatanya nabo, aho yagize ati :"Murasabwa kugira icyerekezo mu byo mukora byose, muharanira guhanga udushya kandi mukomeze gushishikariza bagenzi banyu kwifatanya namwe, ubuyobozi ndetse na Polisi y'u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye.

Yababwiye kandi ati :"Mukomeze gukorera ku ntego, mushishikarize bagenzi banyu kubiyungaho, mukorere hamwe muharanira guteza imbere igihugu no guharanira ko abanyarwanda bareka gukora ibyaha no kubahiriza amategeko."
IGP Gasana yabwiye uru rubyiruko ko Polisi y'u Rwanda izirikana uruhare bagira kandi bakomeje kugira mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Kugeza ubu ihuriro ry'urubyiruko mu gukumira no kurwanya ibyaha rifite abanyamuryango barenga 200, 0000 mu gihugu hose, bakaba bagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha n'ibindi bikorwa by'iterambere ry'igihugu.
Kinyarwanda
English











