Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Umuyobozi wa UNFPA mu karere yashimye ingamba zo gukumira ihohoterwa u Rwanda rwafashe

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bikorwa by'abaturage (UNFPA) muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’amajyepfo Dr Julitta Onabanjo yavuze ko ingamba zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana U Rwanda rwafashe ibindi bihugu bikwiye kuzigiraho.

Ibi yabivuze ubwo yakirwaga n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, nyuma yo gusura ikigo nyafurika cy’icyitegererezo mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kiri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru no gusura Isange One Stop Center.

Yavuze ati:”Turashima imbaraga u Rwanda rwashyize mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Umuryango w’Abibumbye wakoranye kandi uzakomeza gukorana n’u Rwanda mu kurikumira no kurirwanya. Mu bihugu 23 nkoreramo, nakwemeza ko u Rwanda ari igihugu cyakoze uko gishoboye ngo gikumire kinarwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

Ubwo yasuraga Polisi y’u Rwanda, Dr Onabanjo yari aherekejwe n’uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku bikorwa by'abaturage mu Rwanda Mark Bryan Schreiner, n’abandi bayobozi muri uyu muryango.

Amaze gusura ikigo nyafurika cy’icyitegererezo mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana na Isange One Stop Center, Dr Onabanjo yavuze ati:”Niboneye neza ibikorerwa aha n’uko bishyirwa mu bikorwa hifashishijwe abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye kandi bagafatanya n’abaturage.”

Yongeyeho ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina  n’irikorerwa abana bihera ku kurikumira kandi bikaba inshingano za buri muntu.

Ubwo yasuraga iki Kigo, Dr Onabanjo yakiriwe n’Umuhuzabikorwa wacyo, Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga.

Yabwiye uwo mushyitsi  ko ishyirwaho ryacyo ari umwe mu myanzuro y’Inama Mpuzamahanga y’Itangazo rya Kigali (KICD); aho abayitabiriye bemeje kugishyiraho kugira ngo gihuze ibikorwa byo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ibiro by’Umunyamabanga wa KICD  na byo biri muri iki Kigo. Mu nshingano zacyo harimo ubuhuzabikorwa bw’imirimo gishinzwe, gukora ubuvugizi n’ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kwegeranya no kubika mu buryo bugezweho amakuru ajyanye na ryo, no guhugura inzego zitandukanye ku kurirwanya.

Ubwo yasuraga Ishami rya Isange One Stop Center rya Kacyiru, Dr Onabanjo yabwiwe anasobanurirwa amavu n’amavuko y’iki Kigo na serivisi abakigana bahabwa.

Umuhuzabikorwa wacyo, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire  yamubwiye ko iki Isange yashyizweho mu 2009; kandi ko muri serivisi iha abayigana harimo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa bakorewe; kandi ko ibyo byose bikorwa ku buntu.

Kugeza ubu  Isange imaze kugaba amashami agera kuri 44 mu bitaro n’ibigo nderabuzima biri hirya no hino mu turere tw’igihugu;  ibi bikaba bigamije kwegereza serivisi abagenerwabikorwa bayo.

SP Murebwayire yabwiye Dr Onabanjo ati, "Dufite abajyanama mu by’ihungabana n’impuguke mu byiciro bitandukanye bita ku batugana. Serivisi zacu ntizirangirira hano mu Kigo; ahubwo abatugana turabasura kugira ngo turebe uko bamerewe ."

Isange ikurikiranwa na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima, iy’Ubutabera, na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.