Ku itariki ya 18 Ukwakira, umuyobozi umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (Eastern Africa Standby Force –EASF) Abdillahi Omar Bouh, yahuye n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda baganira uko bakongera ubufatanye mu mukoranire, binyuze mu kongerera ubushobozi abagize uyu mutwe.
Nyuma y’ibiganiro aba bayobozi bombi bagiranye bikabera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Bouh yavuze ati:”Turashaka gukomeza ubufatanye busanzwe buturanga twe nk’ibihugu bihuriye mu mutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba na Polisi y’u Rwanda, nk’uko ari imwe mu nshingano z’uyu mutwe.”
Uyu myobozi wa EASF yakomeje avuga ati:”Ni ngombwa ko dukomeza kongera ubufatanye, turushaho guhugura abo dushinzwe kugirango bagire ubunyamwuga n’imikorere yisumbuyeho kugirango barusheho gusigasira umutekano mu karere kacu n’Isi muri rusange.”

Mu ruzinduko rwe, Bouh yaboneyeho umwanya wo kuganira na IGP Gasana aho imyiteguro y’amahugurwa y’ingabo zigize uyu mutwe biteganyijwe ko azabera muri Sudani mu mezi atandatu ari imbere igeze, akaba azitabirwa n’ibihugu 10 bihuriye muri uyu mutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (EASF).
Aha yavuze ati:”Aya mahugurwa azibanda ku kureba uko ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye haramutse hagize aho zihamagarwa ko zikenewe, dore ko imyiyereko nk’iyi yaherukaga muri 2014.”
Nyuma yo kuganira n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Bouh yerekeje mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, aho yasuye ikigo gishinzwe guhugura abitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ibihugu bihuriye muri uyu mutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba usanga bigira uruhare rukomeye mu kohereza ingabo, abapolisi ndetse n’abasivili kubungabunga amahoro ku Isi.
Ibihugu bihuriye mu mutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (Eastern Africa Standby Force –EASF) ni u Rwanda (ari narwo ruyoboye uyu mutwe ubu), Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.
Kinyarwanda
English











