Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo, mu gihugu hose habaye umuganda ngarukakwezi, aho abanyarwanda mu turere dutandukanye bakoze ibikorwa biteza imbere igihugu, nyuma yawo bagahabwa ubutumwa bubakangurira kwirinda impanuka, dore ko turi mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.
Mu karere ka Kamonyi, uyu muganda wabereye mu gishanga cya Kamiranzovu gihuriwe ho n'imirenge ya Runda na Rugalika, aho mu kwezi k’Ukwakira imvura yamanuye isuri n'umucanga bikarengera imirima yari yarahinzwemo ibigori igasiba n'inzira z'amazi.
Uyu muganda witabiriwe n’abaturage barenga 5000 bayobowe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver, Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda (Commissioner of Police- CP) Emmanuel Butera, abadepite b’u Rwanda na bagenzi babo bo muri Burkinafaso bari mu Rwanda, n’Ingabo na Polisi.
Mu bikorwa byakozwe harimo gusibura inzira z'amazi ahangana na metero 500, gutera urubingo ku nkengero z'imirima, gutera ibiti ku nkengero z'igishanga, hakaba hatewe ibiti 500 bya Gereveriya na 500 bya Jakaranda.

Mu butumwa bwatanzwe na Ambasaderi Gatete nyuma y’umuganda, yabasabye abaturage gufatanya na Polisi gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, aho yavuze ati:” Abaturage mufite uruhare runini mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuko nimwe muba muri mu modoka, umushoferi niba afite umuvuduko ukabije cyangwa akora andi makosa, muhamagare Polisi”.
Yashimiye Polisi yavanye mu icuraburindi abaturage b’akagari ka Nyagihamba umurenge wa Nyarubaka ikabaha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 17 imaze ibayeho, n’ibindi bikorwa byayo biteza imbere igihugu.
Yanasabye abaturage kurwanya isuri bafata amazi ku mazu yabo, gucukura imirwanyasuri, kurwanya ibiza no kugira isuku haba ku mubiri no mu ngo zabo.
Guverineri Mureshyankwano yashimiye abaturage uko bitabiriye umuganda ari benshi, abasaba kuwugira uwabo kuko utuma biteza imbere, bakanateza imbere igihugu.
CP Butera nawe yashimiye uruhare abanyakamonyi by’umwihariko n’abanyarwanda muri rusange bagira mu kubumbatira umutekano, anashimira Itorero Iryamukuru rihimba rikanaririmba indirimbo zikangurira abanyarwada gukumira no kwirinda ibyaha no kwibungabungira umutekano.

Mu ijambo rye, yabwiye iryo torero ati:”Ubwo twazaga gutanga amashanyarazi mu kagari ka Nyagihamba twizihiza imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabemereye imyenda izajya ibafasha guseruka neza, uyu munsi rero nkaba naje hano kwifatanya namwe mu muganda ariko nabazaniye iyo myenda kuko muri Polisi y’u Rwanda imvugo niyo ngiro.”
Yasabye abari aho gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, akomeza avuga ko ubufatanye mu kurikumira no kurirwanya busaba ingufu z’inzego zitandukanye ndetse n’ubwitange bw’abaturage muri rusange.
Yasoje asaba buri wese ubufatanye mu gukumira icyahungabanya umutekano, batanga amakuru ku nzego z’umutekano cyane cyane Polisi ndetse n’inzego z’ibanze.
Kinyarwanda
English











