Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Umugoroba w’ababyeyi: Inzira y’impinduka ku buzima bw’abaturage ba Kamonyi

Kamonyi ni kamwe mu turere 8 tugize intara y’amajyepfo twakundaga kurangwamo amakimbirane yo mu miryango, abana bata amashuri bakajya kuba inzererezi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibindi byaha bitandukanye mbere y’uko hashyirwaho gahunda y’umugoroba w’ababyeyi.

Gahunda y’Umugoroba w’ababyeyi yatangijwe muri 2013 nyuma yo kubona ko ibyo bibazo by’imibanire mibi n’amakimbirane mu miryango bigenda byiyongera, ukaba ugamije kuvugutira umuti ibibazo bigenda byibasira iyo miryango imwe n’imwe.

Ni umwanya kandi wo kurwanya uburere bubi mu bana ahanini buterwa n’ibiyobyabwenge, kuganira ku buzima bw’imyororokere, ndetse no guteza imbere umuco wo kwizigamira no guhanga ibikorwa bituruka muri ubwo bwizigame.

Abaturage bo mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Karama akagari ka Muganza umudugudu wa Gatare, bavuga ko umugoroba w’ababyeyi ubafasha mu kwikemurira amakimbirane n’ibindi bibazo, bagamije kwirinda no gukumira ibyaha ndetse no kwicungira umutekano ukanabafasha gushakira hamwe ibisubizo, bakanahanahaniramo ibitekerezo bituma barushaho kwiteza imbere.

Bivugwa ko abana b’inzererezi bakunda kuboneka mu mujyi wa Kigali abenshi baba bakomoka mu turere duhana imbibi n’umujyi wa Kigali harimo ka Kamonyi, ndetse ko hari bamwe birirwa muri Kigali ku mugoroba bagataha ku Kamonyi.

Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuga ko umugoroba w’ababyeyi umaze kubabyarira umusaruro kuko hari imwe mu miryango yabanaga mu makimbirane, ifitanye ibibazo, ariko nyuma y’inyigisho baherewe mu mugoroba w’ababyeyi ubu ikaba ibanye mu buryo bwa ntamakemwa.

Urugero ni urw’umugabo witwa Kalimbanya Denis watanze ubuhamya avuga ati:” Mu gihe maze ntangiye kwitabira umugoroba w’ababyeyi, hari aho wamvanye n’aho ungejeje. Mbere, nahoranaga imyenda mu tubari kuko niho nazindukiraga, sinakarabaga, siniyogosheshaga, sinagira icyo nkorera urugo rwanjye, umugore wanjye agakora wenyine, ngataha nasinze nagera mu rugo nkamubuza n’abana 7 twabyaranye, umusaruro uvuye mu byo yabaga yakoze wenyine ngatanguranwa nawe kuwujyana kuwugurisha ngo mbone amafaranga yo kugura inzoga. Ndashima uwazanye iki gitekerezo cy’umugoroba w’ababyeyi, kuko nyuma yo kuganirizwa ubu mfatanya byose n’umugore wanjye, ndi umugabo utuje kandi n’umuryango wanjye uratuje. Ndagira inama abandi bantu bacye basigaye mu mudugudu wacu bakibana mu makimbirane guhinduka, bakamera nk’uko ubu meze.”

Mukarwigira Belancille, ukuriye komite y’umugoroba w’ababyeyi mu mudugudu wa Gatare, we yavuze ko muri rusange abaturage bitabira umugoroba w’ababyeyi n’ubwo atari 100%, ukaba umaze kubageza kuri byinshi harimo kuba waragabanyije amakimbirane mu ngo kuko  hari ingo zararaga zishya bwacya zikazima, hari abana bari inzererezi bakajya mu birombe gucukura amabuye y’agaciro no mu yindi mirimo, ariko kubera kubasura, abenshi basubiye mu ishuri.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Gisanga Ndahimana, yashimye abaturage bitabira umugoroba w’ababyeyi kuko bituma umutekano udahungabana mu karere. Yavuze ati:”Umugoroba w’ababyeyi umaze kubigisha byinshi kuko ahari ihohoterwa n’amakimbirane umutekano uba wabuze kandi umutekano uhera mu muryango. Ni gahunda nziza kuko ufasha mu gukemura ibibazo, abaturage bagakomeza ibikorwa byo kwiteza imbere.”

Yakomeje avuga kandi ko muri rusange muri Kamonyi umutekano umeze neza, ariko ko hari bimwe mu byaha bihaboneka, ibyaha biza ku isonga bikaba ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka Kanyanga ziboneka mu mirenge igize agace k’Amayaga (Nyamiyaga, Mugina na Nyarubaka), gukubita no gukomeretsa  n’ibindi byaha.

Yavuze kandi ati:”Kuva hajyaho gahunda y’umugoroba wababyeyi, ibyaha twakiraga byaragabanutse kuko barigishanya bagashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite, bakava mu byaha kandi bakaduha amakuru tugafatanya mu kubikumira, kuko baba bamenye ububi n’ingaruka z’icyaha.”

Yasoje asaba abaturage gukomeza kwicungira umutekano, bagatangira amakuru ku gihe y’ahari ibyaha n’aho bishobora gukorerwa kugirango bikumirwe, bakitabira gukora amarondo ngo abanyabyaha batidegembya uko biboneye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kamonyi Uwamahoro Prisca, yavuze ati:”Muri rusange Umugoroba w’ababyeyi uritabirwa mu midugudu 317 igize aka karere kandi ukorwa neza, aho udakorwa neza mu midugudu turi kongeramo imbaraga ngo naho witabirwe.”

Yongeyeho ati:”Muri Kamonyi umugoroba w’ababyeyi ntuharirwa abagore gusa, kuko n’abagabo barawitabira, bakagirana inama zitandukanye zirimo kwikemurira ibibazo by’imibanire mibi ishobora kuba iri mu miryango, bakarinda abana kuba inzererezi ku mihanda, n’ imirimo ibabuza ishuri irimo  kurinda imirima y’imiceri cyangwa kubashora mu gucukura amabuye y’agaciro, cyangwa kureka abana bakajya za Kigali gukora imirimo yo mu rugo, kuko aribyo bigaragara hano, ahubwo bakajyana abana mu mashuri.”

Yanavuze ko koko mu bihe byashize, hari abana b’inzererezi bafatirwaga mu mujyi wa Kigali bababaza iwabo bakavuga ko ari abo mu turere dukikije Umujyi wa Kigali harimo na Kamonyi, ariko aho abaturage batangiriye kwitabira umugoroba w’ababyeyi bagabanutse n’ubwo hari bacye bagita amashuri bakajya kuba inzererezi mu mujyi wa Kigali.

Yakomeje avuga ko umugoroba w’ababyeyi wafashije mu gukemura amakimbirane, kuko ubu 95% by’abaturage mu karere bamaze guhinduka bava mu bibi bajya mu byiza, kandi ibibazo bijya k’umuyobozi w’akagari bikaba ari bicye ugereranyije na mbere, ibyinshi babikemurira mu mugoroba w’ababyeyi.

Yasoje asaba abaturage b’akarere ka Kamonyi ko bose (Abagabo n’abagore) bakwitabira umugoroba w’ababyeyi bakikemurira ibibazo, kandi bagaha inama urubyiruko zituma bazavamo ababyeyi babereye umuryango nyarwanda, maze u Rwanda rugakomeza gutera imbere.