Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Umudugudu wa Gatare muri Nyakariro wahigiye kutazarangwamo ibyaha mu gihe kiri imbere

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Kanama , mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Gatare, umurenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana, habereye ibiganiro hagati ya Polisi , abaturage n’ubuyobozi bwabo muri  gahunda isanzwe ya Polisi y’u Rwanda yo gukomeza ubufatanye bwayo n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no mu bikorwa by’iterambere.

Icyo  kiganiro cyari cyitabiriwe n’abaturage bagera ku 2000, cyayobowe n’umuvugizi mukuru wa Polisi, Assistant Commissionner of Police(ACP)Theos Badege wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda  ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi ndetse n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Dismas Rutaganira n’abandi bayobozi.

Mu ijambo yagejeje ku mbaga yari ihari, ACP Badege yavuze ko ibikorwa remezo  ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwatanze muri uyu mudugudu mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyabaye muri Kamena, bwifuza ko byaba ingirakamaro kuri bo kandi bikwiye kuzana impinduka mu mibereho yabo ya buri munsi aho yagize ati:” Biriya byose bikorwa muri gahunda yo gufatanya no kunganirana mu gukumira no kurwanya ibyaha, ariko tunashakira hamwe icyateza imbere imibereho myiza n’iterambere ryacu.”

ACP Badege yakomeje asaba abaturage ba Gatare by’umwihariko n’abandi muri rusange ko bakwiye kwitandukanya n’ibyaha ariko cyane cyane ibiyobyabwenge ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana.

Aha yagize ati:” Nta kintu kibabaje kandi kidusubiza inyuma mu byo tumaze kugeraho nko kubona abantu bakiri mu biyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibyaha byinshi; nimutwemerere mwitandukanye na byo , muce mu masibo yo mu mudugudu maze mugirane inama mukemure ikibazo cy’ibiyobyabwenge kandi bizashoboka.”

Avuga ku ihohoterwa rishiniye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, ACP Badege yavuze ko ibyaha nko gusambanya abana, gukomeretsanya no kwamburana ubuzima hagati y’abashakanye bigenda bigaragara bikwiye gucika , ubuyobozi bukegera ingo zibanye nabi n’izifite ibibazo bitandukanye bigakemurwa mu maguru mashya;  aha umuvugizi mukuru wa Polisi yanabagiriye inama yo kwitabira umugoroba w’ababyeyi nk’ahantu ho kuganirira no gukemurira ibibazo nk’ibyo.

Ku birebana n’ihohoterwa kandi, ACP Badege yibukije ko ari bibi ko  hari bamwe bariceceka cyangwa bagahitamo kunga uwahohotewe n’iwamuhohoteye aho yagize ati:” Nta kwiyunga n’umunyacyaha kuko uba umutije umurindi  kandi wimitse umuco wo kudahana, mwegerejwe ubuyobozi kandi nabwo bwiteguye kubatega amatwi.”

Mu gusoza, yibukije abari aho ko umutekano ariwo shingiro rya byose kandi ko ibikorwa remezo bahawe mu mudugudu bazakomeza kubibungabunga kandi bikababera inzira yo gukomeza kwiteza imbere no gukomeza kwicungira umutekano; hakaba kandi hahise hanatangwa imyambaro ubuyobozi yaje ahagarariye  bwemereye itorero ndangamuco  rya Kigabiro muri aka karere ubwo yari irimo itaha ku mugaragaro ibikorwaremezo yatanze mu mudugudu wa Gatare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo itita ku bibazo by’umutekano byonyine  ubundi isanzwe aribyo ifite mu nshingano ,ahubwo igafata n’umwanya wo gukora no gutera inkunga ibikorwa by’iterambere n’imibereho y’abaturage.

Meya Mbonyumuvunyi yagize ati:” Kugira Polisi ikora muri ubu buryo ni bumwe mu budasa u Rwanda rwihariye kuko bidasanzwe  ahandi ko Polisi ikorana n’abaturage ahubwo baba bayihunga, ni amahirwe natwe abanya Rwamagana tugomba kubyaza umusaruro.”

Yashoje ijambo rye asaba ko ubufatanye hagati ya Polisi, abaturage n’inzego z’ibanze bwakomeza kuko bigaragara ko bufite uruhare rukomeye mu mpinduka ku buzima bw’abaturage.

Habayeho guhigira kugabanya ibyaha kugeza bibaye amateka mu mudugudu wa Gatare

Muri ya gahunda y’ubufatanye hagati ya Polisi, abaturage n’ubuyobozi bwabo hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, umuyobozi w’akagari ka Gatare wavuze mu izina ry’abaturage, yagarutse ku ruhare abaturage abereye umuyobozi biyemeje kugira mu  gukumira no kurwanya ibyaha, cyane cyane ibyavuzwe haruguru n’ibindi muri rusange.

Aha Francois Uwizeyimana yagize  ati:” Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku iterambere bwagejeje kuri uyu mudugudu wa Gatare, tugomba kurigenderaho natwe twiyubakira umutekano, aho kugirango Polisi izajye iza kudufasha mu bibazo by’umutekano muke ahubwo izajye iza gufatanya natwe gukomeza ibikorwa by’iterambere byiyongera kubyo imaze kutugezaho.”

Uyu muyobozi w’akagari yijeje ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’ubw’akarere ka Rwamagana ko umudugudu wa Gatare ugiy kuba uw’icyitegererezo mu karere mu gukumira no kurwanya ibyaha aho yagize ati:”Duhize ko uyu mudugudu Gatare uzaba utakirangwamo icyaha mu mpera z’uyu mwaka, muzongere mudusure mwirebere.”

Ibwo ibiganiro hagati y’abaturage na Polisi byari birimbanyije kandi, hafi aho hari sitasiyo ya Polisi ngendanwa(Mobile Police Station) , ikaba yari irimo kwakira bamwe mu baturage bari bafite ibirego bitandukanye bifuzaga kugeza kuri Polisi, ahakiriwe ibirego 14 birimo bibiri byonyine bikwiye gukurikiranwa na Polisi, abandi bakaba bagiriwe inama yo kugana inzego z’ibanze zikabikemura kuko biri mu bubasha bwazo.

Twakwibutsa ko umudugudu wa Gatare ari umwe mu midugudu yatoranyijwe muri buri karere , mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, ukaba uri muyo Polisi y’u Rwanda yahaye ibikorwaremezo birimo ingo 108 zahawe amashanyarazi akoresha ingufu z’izuba, amavomo ane ndetse hanubakwa n’ubwiherero ku  ngo zitari zibufite.