Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Uko umutekano w’abakorera mu kiyaga cya Kivu uhagaze

Ni kimwe mu biyaga binini ku mugabane wa Afurika aho gifite ubuso bungana na km2 2700 ndetse na m 485 z’ubujyakuzimu. Ni ikiyaga giherereye mu Burengerazuba bw’Igihugu cyacu aho gisangiwe n’ibihugu bibiri by’ibituranyi aribyo u Rwanda ndetse na Repuburika iharanira demukarasi ya Kongo (DRC).

Ku ruhande rw’ u Rwanda ikiyaga cya Kivu gikora ku turere dutanu muri turindwi tugize intara y’ Iburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke ndetse na Rusizi.

Ni ikiyaga gikungahaye cyane haba  ku binyabuzima byo mu mazi byiganjemo injanga (isambaza) n’amafi yo mubwoko bwa Tilapiya ndetse na Gaze metani (Gas Methane). Iki kiyaga kandi usanga abakerarugendo biganjemo abanyamahanga bakigana bakivuga imyato ahanini biturutse ko bidagadura mu mazi y’urubogobogo atarangwamo imvubu cyangwa ingona nkuko  ahandi bimeze.

Ibikorwa by’ibanze bigaragara mu kiyaga cya Kivu

Uretse abakerarugendo baturuka imihanda yose basura iki kiyaga. Abaturage bagituriye bakorera ibikorwa bitandukanye mu kiyaga cya Kivu birimo uburobyi, ibikorwa by’ubwikorezi n’ubuhahirane ku baturage b’uturere duturiye iki kiyaga.

Ishusho y’ uburobyi mu kiyaga cya Kivu

Mu kiyaga cya Kivu hagaragara amakoperative atari make akora imirimo y’uburobyi nk’ababigize umwuga, higanje cyane amakoperative aroba injanga (Isambaza) aho 60% by’ibinyabuzima biba muri iki kiyaga ari injanga (Isambaza).

Imibare igaragaza ko umusaruro w’ibikomoka ku mafi mu Kiyaga cya kivu ungana na Toni 9000( isambaza, amafi) mu mwaka.

Ubwikorezi n’imihahiranire y’abaturiye Kivu

Hategekimana Calixte uyobora koperative itwara abagenzi mu kiyaga cya Kivu ikorera mu turere twa Rutsiro na Rubavu (COPTILAK) agaragaza ko ubwikorezi bwateye imbere aho hari amato atwara abagenzi kandi akora buri munsi.

Yagize ati”Ubuhahirane hagati y’abaturage baturiye ikiyaga cya Kivu binyuze mu ngendo zikorerwa mu mazi bugeze ku rwego rushimishije, abantu bagenda mu bwato bugezweho kandi bafite n’ubwishingizi bw’impanuka zo mu mazi.”

Umutekano w’abakorera mu kiyaga cya Kivu uhagaze ute?

Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye uyobora ishami rya Polisi rikorera mu mazi (Police marine) agaragaza ko muri rusange umutekano wo mu mazi umeze neza abakorera mu kiyaga cya Kivu bakora imirimo yabo nta nkomyi

Yagize ati “Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi muri Polisi y’u Rwanda, umunsi ku munsi ricunga umutekano w’abakorera mu mazi, rikanahora ryiteguye gutabara uwo ariwe wese ushobora kugirira impanuka mu mazi”

Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye uyobora ishami rya Polisi rikorera mu mazi.

ACP Mwesigye avuga ko n’ubwo umutekano umeze neza hari bimwe mu bikorwa bikorerwa mu kiyaga cya Kivu bihungabanya umutekano.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge n’icuruzwa rya magendu, abatwara abantu batabifitiye ibyangombwa ndetse na barushimusi barobesha imitego itemewe usanga aribyo bikorwa byibanze bihungabanya umutekano.’’

Imikoranire ya Polisi n’abakorera mu kiyaga cya Kivu

Gakuru Jean Baptiste umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative akorera uburobyi mu karere ka Rubavu agaragaza ko Polisi ikorana nabo umunsi ku munsi mu kubahugura ku bihungabanya umutekano.

Gakuru akomeza agaragaza ko umunsi ku munsi bakorana na Polisi mu kurwanya barushimusi bangiza ibinyabuzima biba mu mazi.

Yagize ati“Hari barushimusi bitwikira ijoro ugasanga barobera ahatemewe ndetse banakoresha imitego izwi nka kaningini itujuje ubuziranenge kuko yica amafi akiri mato, aho tubibonye twihutira gutanga amakuru bagafatwa.’’

Mu Rwanda habarurwa ibiyaga bisaga 20, ishami rya Polisi  rishinzwe umutekano wo mu mazi umunsi ku munsi rifite inshingano zitandukanye zirimo guhora biteguye gutabara abashobora guhura n’impanuka zo mu mazi,gukumira ibyaha bigendanye n’abaroba mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gufatanya  n’abaturage mu kurwanya abatwara abantu badafite ibyangombwa, abakoresha amazi mu bikorwa bya magendu ndetse n’abambutsa ibiyobyabwenge.