Kuri uyu wa 27 Nzeri i Remera kuri petit stade habereye umuhango wo gusoza amarushanwa yahuje abahanzi baturutse mu Ntara zose z’Igihugu bafite ibihangano birimo imbyino n’imivugo byose bifite ubutumwa bushishikariza abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Ni amarushanwa ya teguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego zitandukanye, aho yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’izumutekano barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga Evode Uwizeyimana, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CGP Emmanuel K Gasana ndetse na Madame Fatou Lo uhagarariye ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita kubagore mu Rwanda (UN Women).
Ni amarushanwa yari afite insanganya matsiko igira iti” Uruhare rw’Umuhanzi mu gukumira ibyaha” aho hatanzwe ibihembo bitandukanye ku matorero yahize ayandi mu kugira ibihangano byiza.


Urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha narwo ntirwatanzwe.

Minisitiri Uwacu Julienne yagaragaje ko Abahanzi bafite ubushobozi bwa kumira ibyaha.

Judithe Mukamusoni yitwaye neza mu kiciro cy'abafite imivugo ifite ubutumwa bukumira ibyaha.

Itorero Uruyenzi ryataramye biratinda.

Itorero Ubumwe ryashimiwe na benshi kubera umuvugo mwiza wuje impanuro.





IGP Emmanuel K. Gasana yagaragaje ko ubufatanye n'abaturage mu gukumira ibyaha byatanze umusaruro.

Igihembo cy'indirimbo nziza cyegukanwe n'Itorero Indashyikirwa.

Emmanuel Sebanani yahembwe Moto aho yashimiwe uruhare yagize mu kurokora ubuzima bw'umwana wari wibwe n'umukozi.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango.

Abakemurampaka baturutse mu Nteko nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, muri Minisiteri y'Umuco na Siporo ndetse no mu Itorero ry'Igihugu.
English









