Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Ubukangurambaga ku Mutekano n’Isuku bwakomereje mu karere ka Kicukiro

Ku munsi wabwo wa 3, ubukangurambaga ku Mutekano n’Isuku bwateguwe n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’u Rwanda n’abadi bafatanyabikorwa bwakomereje mu karere ka Kicukiro, aho abayobozi b’Umujyi wa Kigali, aba Polisi y’u Rwanda, ab’akarere ka Kicukiro, abafatanyabikorwa muri ubu bukangurambaga n’abaturage ba ba Kicukiro bakoze umuganda.

Bakaba basukuye imiferege yagaragaragamo umwanda, gukura amasashi n’uducupa tw’amazi aho byajugunywe hatabugenewe, no gutoragura indi myanda bakayijyana ahabugenewe.

Nyuma y’umuganda, abayobozi n’abaturage bahuriye mu Kibuga cy’ahabera imurikagurisha i Gikondo  hatangirwa ubutumwa butandukanye ku Isuku n’Umutekano.   

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Kigali icyeye, itoshye kandi itekanye” bwibanda ku gukangurira abaturage kugira isuku ku mubiri, mu ngo, aho bakorera n’aho bagenda.

Bwibanda kandi ku gutema ibigunda bishobora kuba indiri y’abahungabanya umutekano, gukangurira abaturage kunywa amazi asukuye, kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose n’ibindi bikorwa by’isuku n’umutekano.