Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro. Ubu bukangurambaga bumaze iminsi bubera mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ku itariki ya 25 Nzeri bwabereye muri kaminuza y’Abadivantisiti y’Afurika yo hagati(AUCA). Abanyeshuri bagera kuri 800 biga muri iyo kaminuza nibo bari bitabiriye ibi biganiro bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yibukije aba abanyeshuri uko bagomba kwitwara igihe bari mu muhanda. Yabasabye guhindura imyitwarire igihe bari mu muhanda, bakubahiriza ibimenyetso biwurimo ndetse bakirinda kurangara igihe barimo gukoresha umuhanda.
Yagize ati: ”igihe murimo kugenda mu muhanda murakangurirwa kujya mwita ku bimenyetso biwurimo, niba ugenda n’amaguru gendera ku ruhande rw’ibumoso kugira ngo imodoka iguturuka imbere ize uyireba neza. Niba murimo kwambuka umuhanda mujye mwirinda kugira icyo murangarira haba kuvugira kuri telefoni cyangwa kugenda mwumva radiyo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi.
Yakomeje ababwira ko ibyo byose bizatuma barushaho kugira imyumvire iboneye mu gukoresha umuhanda ndetse bibafashe kwirinda impanuka zo mu muhanda.
CIP Umutesi yakomeje asaba aba banyeshuri ba kaminuza kugeza ubwo butumwa kuri bagenzi babo bigana cyangwa abavandimwe babana batashoboye kwitabira ubwo bukangurambaga.
Yakomeje abibutsa ko Polisi y’u Rwanda buri gihe ikangurira abanyarwanda kwirinda imyumvire iganisha ku guteza impanuka zo mu muhanda harimo gutwara banyoye ibisindisha, umuvuduko ukabije n’ibindi.

Yagize ati: ”Polisi y’u Rwanda buri gihe ikangurira abanyarwanda gucika ku myitwarire ishobora guteza impanuka zo mu mihanda, muri yo twavuga abatwara imodoka banyweye ibisindisha, umuvuduko ukabije, uburangare, kwica amategeko y’umuhanda ndetse n’ibindi bishobora kuba intandaro y’impanuka zo mu muhanda.”
Abanyeshuri bo muri iyi kaminuza y’Abadivantisiti y’Afurika yo hagati bishimiye ibiganiro bagejejweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, bamwizeza ko ubutumwa bahawe bagiye kubugira ubwabo binyuze mu guhanahana amakuru n’abandi banyarwanda bakoresha umuhanda.
Mugwaneza Clement, umuyobozi w’abanyeshuri muri iyi kaminuza yavuze ko umutekano ari ingenzi kuri buri muntu wese, ariko ku banyeshuri bo muri kaminuza ni ngombwa kumenya ibitera impanuka zo mu muhanda no kumenya uruhare rwabo mu kuzikumira.

Yagize ati: ”Nka kaminuza iba ihuriyemo abantu batandukanye baturutse mu bice byose by’igihugu ndetse no haze yacyo nta gushidikanya ubu butumwa buzagera ku bantu benshi cyane. Kandi bizagira umusaruro mwiza ku bakoresha umuhanda bose.”
Polisi y’u Rwanda imaze igihe itangiye ubu bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda, kuri ubu ubukangurambaga burimo gutangwa mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse bukaba bugeze no muri za kaminuza.
Kinyarwanda
English










