Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’amasomo mu ishami rya Polisi rishinzwe gucunga imikorere y’ibigo bicunga umutekano hano mu Rwanda (ISPSC) Senior Superintendent of Police (SSP) Corneille Murigo.Yabivuze kuri uyu wa 30 Nyakanga ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi 4 arimo guhabwa abakozi bahagarariye abandi muri kompanyi ishinzwe gucunga umutekano ya Excel.
Aya mahugurwa yatangiye uyu munsi azarangira ku wa 2 Kanama. Akaba arimo kubera mu murenge wa Kanombe akarere ka Kicukiro, arahabwa abakozi bashinzwe gucunga umutekano bagera kuri 20.
Atangizaga aya mahugurwa SSP Murigo yavuze ko ntacyo byaba bimaze mu gihe wumva ko ushinzwe gucunga umutekano ariko ugasanga serivisi utanga zikemangwa.

Yagizi ati “Ni byiza ko mu kazi mukora musubiza amaso inyuma mukareba imitangire ya serivisi kuko niyo ya mbere igaragaza icyerecyezo tuganamo ndetse n’ubunyamwuga bugomba kubaranga muri byose. Ni muri urwo rwego Polisi ibaha aya mahugurwa kugira ngo mukore akazi kanyu kinyamwuga munabashe guhangana n’ibibazo bihungabanya umutekano; birimo iby’iterabwoba, iby’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byinshi bihungabanya umudendezo w’abantu.”
Yakomeje ababwira ko ibi byaha byose bishobora gutegurirwa ku kazi, aho batangira serivisi z’umutekano bityo ko kubitahura no kubikumira bisaba ubumenyi n’ubushishozi no kutagira uburangare butuma batamenya ibikorerwa aho bashinzwe kurinda.
Yagize ati “K’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kubongerera ubumenyi n’ubunararibonye ibaha amahugurwa nk’aya kugira ngo mukomeze kwiyubaka bityo bibafashe kunoza serivisi mutanga ,kugira ngo inshingano mwiyemeje zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo zigerweho nta nkomyi.”
SSP Murigo yababwiye ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi hashakirwa hamwe ibisubizo byatuma umuturage abona umutekano urambye. Anababwira kandi ko Polisi itazahwema gufatanya n’ibi bigo mu kunoza serivisi batanga. Abasaba ko aya mahugurwa bagiye guhabwa bazayakurikirana neza kandi ibyo bazayigiramo bakazabisangiza bagenzi babo.
Mushumba Rugerinyange umuyobozi wa Kompanyi ya Excel, yavuze ko bishimiye uburyo Polisi y’u Rwanda ifatanya n’ibigo bishinzwe gucunga umutekano ibyongerera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati “Aya mahugurwa tugiye guhabwa agiye kutwongerera ubumenyi n’ubushobozi mu rwego rwo kuzuza inshinga zacu za buri munsi. Nk’abantu dushinzwe gucunga umutekano ni ngombwa ko buri gihe duhora twiyungura ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo tubashe gutanga serivisi nziza kandi zinoze.”
Yakomeje avuga ko abagiye guhabwa aya mahugurwa bazajya kwigisha bagenzi babo bashinzwe kuyobora kugira ngo nabo babone k’ubumenyi n’ubushobozi bazaba bayakuyemo.
Mushumba yavuze ko kandi kugira ngo abakozi ba Excel Company babashe gukora akazi kabo neza batekanye babashyiriyeho uburyo bwo kwizigama.
Ati “Ubu buryo bufasha abakozi bacu kwiteza imbere ,umukozi watangiye gukora mu kwezi kwa mbere agera mu kwezi kwa cumi n’abiri harahindutse byinshi mu rwego rw’imibereho ye.”
Kompanyi ya Excel ni imwe muri kompanyi 17 zishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo hano mu Rwanda ikaba ikorera mu gihugu hose, ifite abakozi bagera kuri 600, yaratangiye gukora 2006.
Kinyarwanda
English










