Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Rwamagana: Umupfakazi wabanaga n’umuryango we mu nzu itameze neza yashyikirijwe inzu yubakiwe na Polisi

Kabarinda Concilia, Umupfakazi w’imyaka 55 y’amavuko; utuye mu nzu itameze neza mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Gatare, umurenge wa Nyakariro, mu karere ka Rwamagana; ku wa kabiri tariki 12 Kamena uyu mwaka yashyikirijwe inzu yubakiwe na Polisi y’u Rwanda; ubu bufasha akaba yarabuhawe mu bikorwa byayo ngarukamwaka (Police week) bigamije kunganira gahunda za Leta z’iterambere n’umutekano.

Umuhango wo gushyikiriza ku mugaragaro Kabarinda inzu yubakiwe na Polisi witabiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba,  Fred Mufurukye; akaba yari hamwe n’uyobora Polisi muri iyi Ntara, Asssistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira.

Kabarinda yashimye Polisi agira ati,"Nabaga mu kazu gato n’abana banjye bane. Igihe imvura yabaga iguye twaranyagirwaga, ndetse n’ibikoresho byose, hamwe n’ibiryamirwa bikangirika. Mu magambo make, twararaga duhagaze; ariko kuva ubu ntibizongera; kuko twabonye inzu imeze neza; idateje ikibazo icyo ari cyo cyose."

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufurukye.

Yagize kandi ati,"Ibyishimo byandenze.  Nta kindi navuga uretse gushimira Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda  bufata umwanya bukegera abaturage bukanakemura ibibazo by’ingutu bafite."

Guverineri  Mufurukye yashimye Ubuyobozi Bukuru bwa bwa Polisi y’u Rwanda ku  bufatanye mu guteza imbere abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza yabo.

Yagize ati," Duheruka muri uyu murenge mu mwaka ushize dutanga amashanyarazi  akomoka ku mirasire y’izuba; icyo gihe akaba ari bwo  twamenye ko Kabarinda atuye mu nzu itajyanye n’icyerezo twihaye.  Uyu munsi ashyikirijwe inzu yubatswe ku bufatanye na Polisi y’Igihugu. Ni ibintu byo kwishimira cyane."

Kabarinda Concilia.

ACP Rangira yashimye abaturage ku kuba bakomeje kugaragaza uruhare mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano.

Yagize ati,"Ntidushimira gusa abatuye umurenge wa Nyakariro; ahubwo turashimira abatuye Intara y’Iburasirazuba muri rusange ku bufatanye mu gukumira icyahungabanya umutekano; nubwo hatabura ba kidobya bakora ibinyuranyije n’amategeko birimo kwishora mu biyobyabwenge na magendu; ababikora abaragirwa inama yo kubireka."

Yagize kandi ati,"Iyo nta byaha bigaragara mu midugudu, Polisi ibona umwanya wo gufatanya n’abaturage bagakorana ibikorwa bigamije imibereho myiza yabo n’iterambere muri rusange. Buri wese akwiriye rero kuba Umufatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha."

Inzu Polisi yubakiye Kabarinda Concilia.

ACP Rangira yabwiye abari aho ko gucunga  neza umutekano harimo kwita ku mibereho y’abagize umuryango kuko ari yo ivamo ababa Abapolisi ndetse n’abandi bakora mu zindi nzego za Leta; bityo ko gufasha Kabarinda biri muri uwo murongo.

Nyuma y’uwo muhango wo gushyikiriza ku mugaragaro Kabarinda inzu yubakiwe na Polisi habayeho inteko y’abaturage aho Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba  yakiriye, akanakemura bimwe mu bibazo by’akarengane   abaturage bamugejejeho; ndetse, mu rwego rwo kurwanya ihohotera n’amakimbirane yo mu muryango, imiryango isaga 20 yabanaga itarasezeranye ikaba izasezerana  imbere y’amategeko idatanze amafaranga abandi basanzwe batanga.