Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Rwamagana: Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’I Burasirazuba batashye ibiro by’umudugudu utarangwamo icyaha

Kuwa gatatu tariki ya 13 Kamena, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo batashye ku mugaragaro ibiro by’umudugudu utarangwamo icyaha wa Rwamugurusu wo mu kagari ka Bwana mu murenge wa Munyiginya. Ni umudugudu Polisi y’u Rwanda yabubakiye mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo mu buryo bwo kubashimira uruhare abaturage bawo bagize mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano ndetse no kwiteza imbere.

Iyi nyubako yafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Mufulukye Alfred ari kumwe n’umuyobozi mukuru  wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana.

IGP Gasana mu ijambo rye, yavuze ko mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, hubatswe ibiro by’imidugudu itanu yaje ku isonga mu gihugu mu mutekano kuko itaranzwemo icyaha mu minsi ishize, kubera uruhare abaturage bayo bagaragaje mu gukumira ibyaha no kwibungabungira umutekano. Yakomeje ashimira ubufatanye bw’inzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage mu kubungabunga umutekano. IGP Gasana yavuze kandi ko amajyambere igihugu kigezeho aturuka ku buyobozi bukuru bw’igihugu cyacu no ku mutekano usesuye igihugu cyacu gifite.

Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba Mufulukye Alfred aganira n’abaturage.

Yibukije ko ugerwaho habayeho  kurinda,  kurindwa no kwirinda; aho habaho uruhare rw’umuturage mu kurinda mugenzi we ibyaha, kumurinda amakimbirane no kugwa mu byaha no kumvira gahunda za Leta. Yavuze kandi ko umuturage arindwa n’inzego zibishinzwe kubera agaciro igihugu cyacu cyamuhaye ndetse nawe akagira uruhare mu kwirindira umutekano kandi atanga amakuru.

Yasoje abasaba gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano no guteza imbere igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba Mufulukye Alfred aganira n’abaturage b’umudugudu wa Rwamugurusu yavuze ko icyerekezo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatanze ari ubufatanye mu kwikemurira ibibazo hagamijwe kwiteza imbere harimo kwiyubakira inzu y’umudugudu.

Yavuze ko kuba inzego zitandukanye zihura n’abaturage kenshi bakajya inama ari umwihariko w’u Rwanda; ibi bikaba byerekana igihango inzego z’ubuyobozi zifitanye n’abaturage n’imiyoborere myiza y’igihugu cyacu.

Yagize ati:” iyi nzu mwubakiwe na Polisi nabyo ni igihango. Twaje kwishimira ibi bikorwa byiza, mujye mutekereza muramutse muhuzeho gato hakagira abajura, ibiyobyabwenge biboneka hano, ntabwo twagaruka hano twishimye”.

Yakomeje agira ati:”Umutekano usanzwe mwawugezeho. Hari ibindi by’ingenzi nanone musabwa nk’isuku, imibereho myiza y’abaturage n’umuryango muri rusange. Abana bajye ku ishuri, bagire isuku. Tugize umuryango hose harimo umutekano, abana bari ku ishuri, imiryango yose yarasezeranye ku buryo bw’amategeko, byose byaba byagezweho”. Nawe yasoje asaba baturage ubufatanye mu guteza imbere igihugu cyacu.

Umukuru w’umudugudu wa Rwamugurusu Ilizabimbuto Maurice yashimiye cyane Polisi y’u Rwanda kuba yarabubakiye ibiro by’umudugudu bazakoreramo; yizeza ko bazabibungabunga neza kandi bagakomeza kuba ku isonga mu gukumira ibyaha no kwikemurira ibibazo.