Trending Now

[AMAFOTO]: Rwamagana: Abanyeshuri bitegura kuba ba ofisiye bato muri Polisi bahaye ubwisungane mu kwivuza imiryango 250 itishoboye

Abanyeshuri bitegura kuba ba ofisiye bato  muri  Polisi y’u Rwanda bagera kuri 400 bari mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya  Gishari  riherereye  mu karere ka Rwamagana, mu mpera z’iki cyumweru bahaye ubwisungane mu kwivuza (Mituel de sante) abaturage 250 bo mu kagari ka Nyakagarama mu  murenge wa Gishari.

Si ubwa mbere igikorwa n k’iki cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage gikozwe muri iri shuri kuko, kuko mu byiciro byose by’abanyeshuri batorezwa mu ishuri rya Gishari, buri mwaka, bagira igikorwa cyo gufasha abatishoboye baturanye n’iri shuri.

Umwaka ushize abanyeshuri biteguraga kuba ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro rya Gishari (IPRC Gishari) bahaye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba imiryango 166 yo mu mudugudu w’Agatare, akagari ka  Gati mu murenge wa Gishari.

Dative Mukarutesi,ni umwe mu bahawe ubwisungane mu kwivuza, yavuze ko we na bagenzi be bashimira  aba banyeshuri kubera inkunga babahaye.

Yagize ati: ‘’ Ndashima  imiyoborere myiza iranga igihugu cyacu, bigatuma abato bakurana umuco wo gufasha abatishoboye bityo buri wese iterambere rikamugeraho.’’

Mukamutesi yasoje avuga ko ubwisungane mu kwivuza bahawe buzabafasha.

Yagize ati:’’ ubwisungane mu kwivuza twahawe buzatuma nta muturage urembera mu nzu ngo azahazwe n’indwara.

Umuhango wo gushyikiriza iyi miryango itishoboye ubwisungane mu kwivuza wahuriranye n’igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inzu y’ubakiwe  Muhundaza Clotilde warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 wabaga mu nzu yishyurirwaga n’ubuyobozi bw’umurenge.

Iyi nzu igizwe n’ibyumba 3 n’uruganiriro yubatswe n’abakozi ba sosiyete ya Dong il isanzwe yubaka inyubako zitandukanye mu ishuri rya Polisi rya  Gishari.

Fred Mufurukye umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yashimiye abanyeshuri bitegura kuba ba ofisiye bato igikorwa cy’ubugiraneza bakoze.

Yagize ati: ‘’ Kugira uruhare mu kubaka igihugu ntibisaba amikoro ahambaye, ushobora gukoresha ingufu zawe ukaba ugize uruhare mu gutuza umuturage utari ufite inzu. Mushobora kandi kwishyira hamwe nk’uko aba banyeshuri babikoze mugakusanya inkunga ntoya ariko ikagirira akamaro umubare munini w’abaturage tukirwana.’’

Commissioner of Police (CP), Vianney Nshimiyimana, umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS) yavuze ko Polisi y ‘u Rwanda ishyira imbaraga mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage mutekano, kuko umuntu atagira umutekano umu gihe abayeho nabi.

Iyi nzu igizwe n’ibyumba 3 n’uruganiriro y’ubatswe n’abakozi ba sosiyete ya Dong il isanzwe y’ubaka inyubako zitandukanye mu ishuri rya Polisi rya  Gishari.

Fred Mufurukye umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yashimiye abanyeshuri bitegura kuba ba ofisiye bato igikorwa cy’ubumuntu bakoze.

Yagize ati: ‘’ Kugira uruhare mu kubaka igihugu ntibisaba amikoro ahambaye, ushobora gukoresha ingufu zawe ukaba ugize uruhare mugutuza umuturage uteri ufite inzu. Mushobora kandi kwishyira hamwe nkuko aba banyeshuri babikoze mugakusanya inkunga ntoya ariko ikagirira akamaro umubare munini w’abaturage tukirwana no gukura mubukene.’’

Commissioner of Police (CP), Vianney Nshimiyimana, umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari(PTS) yavuze ko Polisi y ‘u Rwanda ishyira imbaraga mumutekano wa muntu, kuko utatekana ubayeho nabi.

Yagize ati:’’ Umutekano ukwiye kugendana n’imibereho myiza y’abaturage, ntiwavugako umutekano ari mwiza mugihe hari abaturage badafite aho baba, ibyokurya, amashuri adahagije cyangwa hari abo ibikorwa by’ubuvuzi bitageraho.’’

Yagize ati:’’ Umutekano ukwiye kugendana n’imibereho myiza y’abaturage, ntiwavuga ko umutekano ari mwiza mu gihe hari abaturage badafite aho baba, ibyo kurya, amashuri adahagije cyangwa hari abo ibikorwa by’ubuvuzi bitageraho.’’

CP Nshimiyimana yashimiye ubufatanye bukomeje kuranga Polisi n’abaturage kuko ari umuyoboro uzafasha mu gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.

Yagize ati: ‘’ Polisi ubwayo ntishobora kugera ku nshingano zayo abaturage batabigizemo uruhare, mukwiye kumva ko kugira uruhare mu gukumira  no kurwanya ibyaha ari ibya buri wese, mutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose  gishobora guhungabanya umutekano.

Ishuri rya Polisi rya Gishari ritanga amasomo  atandukanye harimo  agenerwa abazaba abapolisi bato, ahabwa abajya kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye  hirya no hino ku isi ndetse n’ahabwa abitegura kuba ba ofisiye bato muri Polisi y’ u Rwanda.

Ubu,  abagera kuri 400 bagize icyiciro cya 10 nibo bitegura gusoza amasomo mu minsi iri imbere, abashyira mu rwego rwa ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.