Abatuye mu murenge wa Kamembe wo mu karere ka Rusizi basabwe kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge, ari ukubicuruza no kubinywa, kandi bakitabira ubukangurambaga bwo kubirwanya.
Ibi babikanguriwe kuwa 18 Gicurasi, ubwo Rurangirwa Simon na Seminega Leodomir bafatwaga na Polisi mu mukwabu wakorewe ku mupaka wa Rusizi batwaye udupfunyika turenga ibihumbi 200 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yasobanuye uko bafashwe, anasaba abaturage kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.

CIP Gasasira yagize ati:’’ Bafatanywe udupfunyika 279,440 tw’urumogi baduhishe mu byuma bibikwamo gazi bizwi nka "Bombone", bakaba bari babipakiye mu modoka ifite nimero za Pulaki RAB 609 L yari ivuye Bukavu yerekeza i Kigali."
Yakomeje avuga ati :"Ubwo bafatwaga, byagaragayeko ko bari babihishe muri ibyo byuma bibikwamo gazi bibwira ko badashobora gutahurwa aho bakoresheje ibyuma bya Gazi cumi na bitandatu, buri cyuma kimwe kikaba cyari kirimo udupfunyika 17,435. Ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Kamembe aho bashyikirijwe Ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakomeze iperereza.''

CIP Gasasira yakomeje aburira abishora mu mugambi mubisha wo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka anashimira abaturage uburyo bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru.
Yagize ati:"Ifatwa ry'aba bombi rikwiye kubera isomo abandi bose batarafatwa. Bakwiye kumva ko Polisi yafashe ingamba zikomeye zo kuzafata abakora ibi bikorwa bose. Ikindi kandi hariho gukorana n’abaturage hagamijwe kubumbatira umutekano na mbere yo kubafata hakaba hari amakuru yatanzwe n’abaturage ajyanye n’icurwa ry’uyu mugambi ari nayo mpamvu dushimira ubufatanye bwiza burangwa hagati y’abaturage na Polisi.’’

CIP Gasasira yasoje yibutsa ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima kandi bikaba biri ku isonga mu guteza umutekano mucye, asaba abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano batanga amakuru kugirango ababyishoyemo bose bazafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Muri iyi gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge, ku itariki ya 18 Gicurasi mu karere ka Musanze hangijwe inzoga zitemewe mu gihugu, zifite agaciro k’asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda zafatiwe mu duce dutandukanye two mu murenge wa Muhoza mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Kinyarwanda
English











