Trending Now

[AMAFOTO]: Ruhango:Hatangijwe umuganda w’ukwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha (YVCP)

Kuwa gatandatu taliki ya 01 Nzeri 2018 mu gihugu hose hatangiye umuganda ngarukamwaka ukorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha, kuwutangiza ku mugaragaro bikaba byabereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango kuri site ya Nyamagana aho uru rubyiruko rwifatanyije n’inzego zibanze ndetse n’inzego z’umutekano mu gusukura no gutunganya ibiro by’itora.

Nyuma yo gutangiza uyu muganda, Abayobozi b’inzego zitandukanye bifatanyije n’uru rubyiruko bagiranye narwo ibiganiro byibanze ku kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no kurwanya amakimbirane yo mungo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango bwana HABARUREMA Valens Ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake gukomeza kugera ikirenge mu cya bagenzi babo bagize uruhare mu kubohora iki gahugu.

Yagize ati “Muri imbaraga z’igihugu, mukwiye kugera ikirenge mu cya bakuru banyu bababanjirije bakagira uruhare mu kubohora iki gihugu kandi babikoze mu bihe bigoye bitari nk’ibi byanyu kuko mwebwe mufite aho muhera. mukwiye kugira uruhare mw’iterambere ry’iki gihugu murwanya imirire mibi ndetse mugakora n’ibindi byiza bikwiye umuryango nyarwanda,yabakanguriye kandi kuzitabira amatora y’abadepite.

Umuyobozi w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu MURENZI Abdallah yagarutse cyane ku bikorwa by’uru rubyiruko yibanda cyane mu kurwanya ibiyobyabwenge n’amakimbirane yo mungo ari nabyo bizibandwaho muri iki cyumweru cya mbere.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge ni bibi haba kuri mwe urubyiruko ndetse n’abakuze kuko uretse kuba binagira ingaruka ku buzima  bw’umuntu,binatera ubukene mu miryango ndetse no ku gihugu muri rusange,abashakanye bo usanga bahora mu makimbirane adashira, ntawe uha undi uburengenzira bwe bigatuma umuryango ubaho nabi ndetse ingaruka zikagera no ku bana baba barabyaye”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango Senior Superintendent of Police (SSP) Marc GASANGWA wari uhagarariye polisi muri iki gikorwa yakanguriye uru rubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutangira amakuru ku guhe.

Yagize ati “ Urubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu, iyo rero rwishoye mu biyobyabwenge za mbaraga zarwo zirabura, nta kiza kiba mu biyobyabwenge uretse kubicira ubuzima, ni mukomeze mugire uruhare mu kubirwanya ababimywa, ababicuruza n’ababashora mu kubitunda ahubwo mutange amakuru yahoo mubibonye cyangwa mubikeka kugirango twese dufatanyije tubihashye burundu”.

Avuga ku bukorwa bizibandwaho muri uku kwezi MUTANGANA Jean Bosco ushinzwe amahugurwa mu rubyiruko rw’abakorerabushake yagira ati ”Uretse ibi byakonzwe uyu munsi,urubyiruko rw’abakorerabushake rwateguye ibi bikorwa mu byiciro bibiri birimo ibikorwa by’ubukangurambaga n’ibikorwa by’amaboko. Mu bikorwa by’ubukangurambaga tuzibanda mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya amakimbirane mu muryango, guteza imbere umuco w’isuku n’isukura,kwimakaza imirire myiza,kwita k’uburenganzira bw’umwna no kubungabunga ibidukikije”.

“Mubikorwa by’amaboko harimo kubaka imirima y’igikoni 02 muri buri kagali,Gukurungira amazu, kubaka ubwiherero 02 muri buri kagali ku batabufite, kubungabunga ibidukikije haterwa amashyamba byibura muri buri karere hagaterwa ibiti ibihumbi icumi (10.000), guhanga no gusibura imirwanyasura aho itari n’aho yasibye ndetse no kuremera abatishoboye, urubyiruko rw’abakoreerabushake ruzatanga kandi umusanzu warwo mu kigega Agaciro Development Fund.”.

Kugeza ubu mu gihugu hose hari urubyiruko rusaga ibihumbi 250 rukora ibikorwa by’ubukorerabushake bigamije gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira hagamijwe ubufatanye mu kwibungabungira no gusigasira umutekano.