Kuri uyu wa 1 Ukuboza mu kigo cy’amahugurwa ya Polisi kiri mu karere ka Rwamagana hasojwe amahugurwa y’abasore n’inkumi 258 bakora akazi ko gucunga umutekano muri Parike zo mu Rwanda.Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa umuyobozi w’ishuri rya Polisi (PTS Gishari) CP Vianney Nshimiyimana yasabaye aba barangije kutazatatira igihango bagiranye.
Ni amahugurwa yatangiye tariki 15 Ugushyingo 2017,yagiye aba mu byiciro 3 buri kiciro kikaba cyaramaraga ibyumweru 2.Bose hamwe abamaze guhabwa amahugurwa bakaba ari 258 abakobwa muri bo ni 4.
Commissioner of Police(CP) Vianney Nshimiyimana Umuyobozi w’ishuri ry’amahugurwa ya gipolisi ari naryo ryahuguye aba bacunga za Parike yashimiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu uburyo buhuza ibigo bigahanahana ubumenyi.

Yagize ati:Nkuko mwabyumvise mu ijambo navuze, abarangije amahugurwa ,twabigishije ibintu byinshi ariko kwiga ni kimwe no gushyira mu bikorwa ibyo wize ni ikindi.Niyo mpamvu nabasabye nkababwira ngo duhane igihango mugende mushyire mu bikorwa ibyo mwize,ntimuzahemukire ishuri mwizemo,kuko iyo bagiye hanze bagakora nabi usanga bigarutse bakavuga bati ariko bariya ubundi bigishijwe na bande? Nicyo gihango rero twagiranye kandi babinyemereye kandi ndizera ko bazakora neza”.
Mukakanyana Odette umwe mu bakobwa bane barangije aya mahugurwa avuga ko batazatatira igihango bagiranye n’abayobozi b’ishuri ko bagiye gushyira mu bikorwa amasomo bahawe bakayakora kinyamyuga n’ubunyangamugayo.
Yagize ati:Ubutumwa twabakiriye neza cyane kubera ko imyenda twambaye,ibikoresho dukoresha mu kazi tugomba kubyubahiriza tukamenya ko twahawe agaciro tugakora umurimo wacu uko bikwiye kimyuga kandi n’ubunyangamugayo”.

Mukakanyana na bagenzi bavuga ko amasomo bahawe hari byinshi mu bibazo bajyaga bahura nabyo nk’aho bumvaga ko rushimusi wese uje muri parike bagomba kumurasa ariko muri aya mahugurwa bakaba barigishwe uko bafata rushimusi batamurashe bakamugeza kubashinzwe kumukorera dosiye.
Mutangana Eugene umuyobozi muri RDB ushinzwe ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri za Pariki z’igihgu avuga ko kuba hari abantu babo barimo guhugurwa nta gikuba cyacitse ko biri mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakozi. Avuga ko aya masomo ari ingenzi cyane kuko abafasha kumenya ubushobozi bw’abakozi babo ndetse no kongera umusaruro bakora akazi neza.
Mutangana yagize ati:Kwiga ni ngombwa cyane cyane ku bantu bakora umurimo nk’uyu nguyu,birabongerera ubushake n’umurava wo gukora akazi habemo kudacika intege.Biranadufasha no kureba ubushobozi bwabo,igihe twatangiye kwinjiza abandi mu kazi aya mahugurwa azajya adufasha kumenya aho twongera imbaraga ,aya mahugurwa ni ingenzi twifuza ko yazahoraho”.

Nkurunziza Mark ushinzwe imari muri RDB akaba ariwe wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa RDB yavuze ko yishimiye uko bakiriwe mu kigo cya Gishari avuga ko bimugaragariza agaciro bafite mu kigo cya Polisi kiri i Gisahari . Yakomeje avuga ko byamugaragarije uko n’abakozi babo bahuguwe ,avuga ko ubu bufatanye buzahoraho ,abakozi babo bakazakomeza guhugurirwa muri kiriya kigo cya Polisi y’u Rwanda.
Abakozi barinda za Parike mu Rwanda bahuguwe amasomo ajyanye no kurasa, kwirwanaho badakoresheje intwaro,amasomo yo gukunda igihugu ,banahuguwe ku ndangagaciro na Ndi umunyarwanda .
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa Parike 4, aho buri mwaka zinjiza amadorali abarirwa muri miliyoni 19 ava muri ba mukerarugendo baza gusura za Parike.
Kinyarwanda
English










