Ku itariki ya 7 kugera ku ya 12 Kanama uyu mwaka, mu gihugu cya Tanzaniya mu Mujyi wa Dar-Es- Salam harabera amarushanwa ahuza Polisi z’ibihugu byo muri aka karere ka Afurika y’I Burasirazuba (EAPCCO Games). Polisi y’u Rwanda izarushanwa mu mikino itandukanye harimo: umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru, karate, Taekwondo, umukino w’intoki (handball) no kumasha (shooting). Ibihugu birindwi nibyo byitabiriye iri rushanwa aribyo: Tanzaniya, U Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani, U Burundi na Sudani y’Epfo. Ni ku nshuro ya kabiri aya marushanwa abaye.

Ku itariki ya 6 Kanama, ubwo yahaga ikaze abitabiriye aya marushanwa, Minisitiri w’Intebe wa Tanzaniya Nyakubahwa Kassim Majaliwa yashimiye cyane abantu bose bitabiriye ayo marushanwa agira ati:” kuba ibihugu hamwe n’abapolisi babyo bitabiriye iyi imikino biragaragaza ubufatanye bwiza.

ikaze muri iki gihugu, mwumve ko muri mu rugo kandi mwisanzure”.

Yavuze ko ibihugu byose bigize uwo muryango wa EAPCCO byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitandukanye nka ruswa, ibiyobyabwenge, magendu n’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko, ikoreshwa ry’amafaranga y’amakorano n’ibindi.

Yasoje yifuriza amarushanwa meza abayitabiriye; avuga ko biyemeje guteza imbere imibanire myiza y’ibihugu bigize aka karere mu by’umutekano n’ubukungu.
English









