Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage ba Bugesera mu muganda rusange

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare nibwo abaturage bo mu karere ka Bugesera kimwe n’ahandi hose mu gihugu bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi.

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Nyamata mu mudugudu wa Nyabivumu,ahatemwe ibihuru byari mu kibanza kingana na hegitari 12 giteganyijwe kubakirwamo abaturage.

Muri uyu muganda,ubuyobozi bwa Polisi  bwari buhagarariwe na Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo,umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha(Community Policing).

Hari kandi umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera, Angelique Umwari ndetse n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu Murenzi Abdhalla.

Nyuma y’umuganda, CP Bruce Munyambo yashimiye abaturage  uburyo bitabiriye umuganda ari benshi ,abagaragariza ko umuganda wari ufitanye isano n’isuku ndetse n’umutekano.

Yagize ati:”Uyu muganda dukoze  ufitanye isano rinini n’isuku ndetse n’umutekano, mwabonye ibihuru  byari biri hano.Buriya byakururaga imibi ikajya gutera abaturage Malariya,ikindi kandi ibi bihuru byihishagamo abantu bahungabanya umutekano muri uyu mu dugudu.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukorana n’abaturage bo mu karere ka Bugesera ndetse no mu gihugu cyose.

Yabasabye gukomeza gufatanya na Polisi mu bikorwa byo kurwanya no gukumira ibyaha cyane cyane ibyiganjemo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge  byo ntandaro y’ibindi byaha byose.

Angelique  Umwari,Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere  yashimiye Polisi uburyo yatekereje gukorana umuganda n’abatuareg bo mu karere ka Bugesera ikabatoranya mu bandi baturage mu gihugu.

Yaboneyeho gusaba abaturage guhagurukira hamwe bagafatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha bikunze kugaragara mu karere kabo.

Yagize ati:”Nk’uko twese tubiziranyeho, muri kano karere hakunze kugaragara inzoga zitemwe ndetse n’abantu bakoresha ibiyobyabwenge bikaba intandaro y’ibyaha.Turabasaba kujya mwihutira gutanga amakuru y’ahantu mubonye ibyo byose kugira ngo bihashywe.”

Yakomeje ashimira  Polisi ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake uburyo bakomeje gufasha akarere mu bikorwa by’ubukangurambaga bugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage aho bafasha abaturage kubaka uturima tw’igikoni bakanabasobanurira uburyo baboneza imirire hagamijwe kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.

Murenzi Abdhalla,umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu yashimiye urubyiruko uburyo rwitabiriye umuganda rusange ndetse n’uko bakomeje kwitwara mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Ati:”Usibye n’uyu muganda wabereye hano mu Bugesera, ubusanzwe urubyiruko rw’abakorerabushake barimo kugaragza ubushake mu bikorwa biteza imbere abaturage nko kuremera abatishoboye,kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi bubakira abaturage uturima tw’igikoni n’ibindi byinshi”.

Biragoye kuba wamenya agaciro mu mafaranga k’uyu muganda wakozwe,gusa hatemwe ibihuru byari ku buso bubarirwa kuri hegitari 12 z’ahantu hari ikibanza kigomba kuzatuzwamo abaturage.