Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yasangije iya Soudan y’Epfo ibyerekeye kubaka ubushobozi

Itsinda ry’abapolisi 4 baturutse muri Soudan y’Epfo basuye Polisi y’u Rwanda basobanurirwa ibijyanye no kubaka ubushobozi mu mikorere ndetse no guteza imbere imibereho y’umupolisi.

Uru ruzinduko rw’iminsi 4, aba bapolisi ba Soudan y’Epfo barutangiye kuri uyu wa 20 Gicurasi, basura ikigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (MIC) aho basobanuriwe imikorere n’akamaro k’iki kigo mu mutekano wo mu muhanda.
 
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere DIGP Juvenal Marizamunda wakiriye izi ntumwa, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi zisanzwe zifitanye imikoranire myiza bityo ko abazigize bazakomeza gusangira ibitekerezo n’inama zigamije guteza imbere imikorere ya Polisi zombi.



Yagize ati “Polisi y’u Rwanda n’iya Soudan y’Epfo zishimira imibanire myiza zifitanye kandi zibishyigikiwemo n’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi, niyo mpamvu tuzakomeza kuwuteza imbere. Imikoranire yacu ishingiye k’ugusangira amahugurwa n’amakuru y’imikoranire ya Polisi n’izindi nzego.”   

Maj. Gen. Garang Akuei Diink uyobora ishami rishinzwe imari n’igenamigambi muri Polisi ya Soudan y’Epfo yavuze ko bahisemo kuza kwigira kuri Polisi y’u Rwanda bitewe n’uburyo yiyubatse mu bushobozi no mu bunyamwuga mu gihe gito.

Ati “ Iyo turebye ku byegeranyo mpuzamahanga tubona Polisi y’u Rwanda iza imbere mu mikorere myiza ari nayo mpamvu twahisemo kuyigiraho ibyerekeye kubaka ubushobozi hagamijwe kwigira.”

Maj. Gen Garang yavuze ko uru ruzinduko bazarwigiramo byinshi birebana n’imiyoborere myiza ndetse n’amahugurwa ahabwa abapolisi agamije kubagira abanyamwuga.



Ati “Kubaka ubushobozi bigahama, bituruka ku miyoborere myiza ndetse n’imyitozo n’amahugurwa muha abapolisi banyu. Tujya tubona uko bitwara iyo bari mu butumwa bw’amahoro iwacu, tukumva dufite byinshi byo kubigiraho cyane cyane binyuze mu mahugurwa. Nibyo rero byatuzanye hano.”

Izi ntumwa za Polisi ya Soudan y’Epfo zanagaragarijwe ko kugira ngo Polisi ikore neza hari ibyo abayikorera bagenerwa bibafasha mu kazi, birimo gushakirwa amacumbi, ubwishingizi mu buvuzi, kugabanyirizwa inyungu ku nguzanyo, iguriro n’ibindi.

Biteganyijwe ko aba bayobozi ba Polisi ya Soudan y’Epfo bazasura ibigo by’amahugurwa bya Polisi birimo Ishuri rikuru rya Polisi i Musanze (NPC) ndetse n’irya Gishari (PTS) mu rwego rwo gusangizwa k’ubumenyi butangwa n’ibyo bigo bufasha abapolisi kunoza inshingano uko bikenewe