Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yahaye amashanyarazi abaturage b’akarere ka Musanze na Gakenke

Kuwa gatatu tariki ya 31 Gicurasi, imiryango 151 yo mu karere ka Musanze mu mudugudu wa Ruhehe ndetse n’indi 100 yo mu karere ka Gakenke  mu midugudu ya Nyundo na Bukingo yahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba na Polisi y’u Rwanda. Ni muri gahunda yayo yo guha abaturage ibikorwa bitandukanye by’iterambere no kuzamura imibereho myiza yabo bikaba bifite n’uruhare runini mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis  Kaboneka,  mu ijambo yagejeje ku baturage b’uturere twombi bari baje kwitabira iki gikorwa, yasabye abaturage kuzabyaza umusaruro umuriro bahawe ndetse abasaba kwirinda ibiyobyabwenge nka kanyanga kuko aribyo ntandaro y’ubukene, amakimbirane yo mu miryango, ubuharike ndetse bigatuma ejo hazaza h’igihugu hataba heza kuko abana bata amashuri n’ibindi.

Yakomeje kandi anabasaba kugira  isuku aho batuye ndetse bakitabira n’izindi gahunda za Leta zitandukanye zirimo gutanga ubwisungane mu kwivuza n’izindi. Yakomeje yizeza n’abandi ko ibikorwa nk’ibi by’iterambere bizabageraho. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana  we aganira n’abaturage b’akarere ka Gakenke, yavuze ko ibi bikorwa by’iterambere bihabwa abaturage muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda bifitanye isano n’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yakomeje avuga ko uyu aba ari n’umwanya wo kuganira n’abaturage ku byaha bitandukanye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, icuruzwa ry’abantu, ruswa, ubujura n’ibindi kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo kubikumira no kubirwanya.

IGP Gasana yabwiye abaturage ko ubukangurambaga bwo kurwanya ibi byaha kimwe n’ibindi burimo gukorerwa hirya no hino mu turere abaturage bagasabwa kugira uruhare mu kubikumira cyane cyane batanga amakuru kuri Polisi no ku zindi nzego. Uretse gutanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, imiryango 400 yo mu karere ka Musanze yanashyikirijwe ubwisungane mu kwivuza na Polisi y’u Rwanda ndetse banafatanya no gukora umuganda waranzwe no gutunganya umuhanda mu kagari ka Cyanya.

Hari hanashize n’iminsi mike kandi no mu karere ka Gakenke Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego banatunganyije ibiraro by’umuhanda 15 bifasha mu bikorwa by’iterambere no guhahirana, hanatanzwe kandi ibiganiro byo gukumira no kurwanya ibyaha  ku batwara abagenzi ku magare no kuri moto bagera kuri 250 no mu bigo by’amashuri 11, hubatswe nanone ibiraro by’inka 2 by’abaturage batishoboye ndetse hanabumbwa amatafari 1650 yo kubakira umuturage utishoboye.