Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda mu imurikagurisha rya 2019

Polisi y’u Rwanda yitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 22, aho izamurikira abanyarwanda bimwe mu bikorwa byayo. Iri murikagurisha ryafunguwe kuri uyu wa mbere tariki 22 Nyakanga,rikaba ririkubera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo aho risanzwe ribera.

Iri murikagurisha ni umwanya mwiza wo kugira ngo abaturage barusheho gusobanukirwa serivisi zitangwa na Polisi y’u Rwanda.

Bimwe mu bikorwa bya Polisi iri kumurika harimo imashini zikoranye ikoranabuhanga zifashishwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda  nk’imashini ipima utwaye yanyoye ibisindisha,imashini ipima umwotsi uturuka mu kinyabiziga ko udashobora guhumanya ikirere,imashini ikoreshwa mu guhana utwaye ikinyabiziga mu gihe akoze amakosa ndetse ikareba niba ibyangombwa afite byujuje ubuziranenge n’ibindi.

https://www.police.gov.rw/fileadmin/templates/images/News_2019/GAExpo-2.jpg

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ari hamwe abaturage bakunze kwaka serivisi, akaba ariyo mpamvu Polisi yaje kumurikira abanyarwanda bimwe mu bikorwa byayo kugira ngo barusheho gusobanukirwa serivisi Polisi itanga hifashijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Muri iri murikagurisha ry’uyu mwaka, mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro tuzigisha abanyarwanda uburyo bakubahiriza amategeko y’umuhanda hirindwa impanuka. Tuzereka abanyarwanda serivisi dutanga hifashishijwe ikoranabuhanga nko kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziba rwaba urwa burundu cyangwa urw’agateganyo ndetse n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga.”

CP Kabera yavuze kandi ko bazasobanurira abantu imashini zifashishwa guhana utwaye ikinyabiziga yakoze amakosa ndetse n’uwarengeje umuvuduko uburyo zikora. Yongeyeho ko ibi bikoresho bituma serivisi zitangwa ku igihe kandi vuba, bigafasha no  gutuma uhanwe agaragarizwa impamvu yatumye ahanwa kuko harimo ububiko bw’amakuru muri izo mashini.

https://www.police.gov.rw/fileadmin/templates/images/News_2019/GAExpo-1.jpg

Abazitabira iri murikagurisha bazanasobanurirwa uburyo ushobora kwishyura amande waciwe ukoresheje ikoranabuhanga.

Polisi kandi izamurikira abanyarwanda uburyo bwo kwirinda inkongi y’umuriro n’imikoreshereze ya gazi.

CP Kabera yavuze ko iri murikagurisha ari amahirwe yo kumenya zimwe muri serivisi Polisi y’u Rwanda itanga ndetse bikongera ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage, ari n’uburyo bwiza bwo gusobanurira abantu imikoreshereze y’umuhanda n’uburyo bwo kwirinda inkongi.

Gakwandi Claude umwe mu baturage basuye aho Polisi iri kumurika bimwe mu bikorwa byayo yashimye ikoranabuhanga Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho.

https://www.police.gov.rw/fileadmin/templates/images/News_2019/GAExpo-3.jpg
 
Yagize ati “Polisi yacu imaze kuba ubukombe mu kugendana n’icyerekezo cy’igihugu cyacu mu guteza imbere ikoranabuhanga, izi mpinduka zizamura serivisi nziza duhabwa na Polisi  kuko ikoranabuhanga rizafasha gukemura ukutavuga rumwe kwagaragaraga bitewe no kutemera amakosa ku bamwe bayandikirwaga.’’

Higiro Yvan undi muturage wasuye ibikorwa Polisi irimo kumurika yavuze ko atari azi uburyo bwiza bw’imikoreshereze ya gazi no buryo yakwirinda inkongi y’umuriro iterwa nayo ariko akaba yabashije kubisobanukirwa.