Inzego zifite aho zihuriye no gutwara abantu mu gihugu zahuriye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko uyu murimo ufitiye igihugu n’abagituye akamaro wanozwa hubahirijwe amategeko kandi hatabangamiwe inyungu z’abatanga n’abahabwa iyi serivisi.
Ni inama yabaye kuri uyu wa kane taliki ya 12 Ukwakira ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ikaba yatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Jean de Dieu Uwihanganye ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , IGP Emmanuel K.Gasana, Asaba wari uhagarariye RURA, abahagarariye ikigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA n’abakomiseri muri Polisi y’u Rwanda.
Yari yitabiriwe kandi n’abahagarariye ibigo bitandukanye bitwara abagenzi , haba mu modoka cyangwa kuri moto ndetse n’itangazamakuru.

Mu ijambo ryo gutangiza inama, Minisitiri Uwihanganye yashimye Polisi y’u Rwanda yateguye iyi nama, ashima kandi ubufatanye burangwa hagati y’inzego zirebwa no gutwara abagenzi kandi ashimira abakora uyu mwuga ku ruhare bafite mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu na serivisi baha abaturage.
Ariko yanagize ati:” u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko; turashaka gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ryayo mu bijyanye no gutwara abagenzi kandi tukongera ibihano biteganyirizwa ababikoreramo amakosa kuko amakosa yabo ahitana ubuzima bw’abaturarwanda.”
Mu gusoza, Minisitiri Uwihanganye yagarutse ku myitwarire y’abatwara abagenzi maze agaragaza ko ariyo ituma habaho imigendekere myiza cyangwa mibi y’uyu mwuga aboneraho gusaba ko mbere yo kubaha akazi , ababishinzwe bakwiye kuyigenzura.

IGP Gasana mu ijambo rye yagize ati:” Kuba nta mwanzi uri mu gihugu ngo ateze umutekano muke ariko ugasanga umugenzi ahangayikishijwe no kugera iyo agiye mu mahoro kandi hari amategeko agenga imitwarire y’abagenzi ni ikintu kibabaje.”
Yavuze ko kunoza umurimo wo gutwara abagenzi bikwiye kwigirwa hamwe kandi hagafatwa ingamba zihamye mu birebana no kubahiriza amategeko aho yagize ati:”Harabura iki ngo abakora aka kazi bubahirize amategeko uko ameze ko ibyangombwa byose bishyirwaho ngo impanuka zikumirwe.”
Yashoje asaba abitabiriye inama gutanga serivisi nziza kandi bakora ibyo basabwa ngo birinde impanuka birimo kwirinda umuvuduko, uburangare, ubusinzi, gusuzumisha imodoka zabo, ruswa no gukorera mu kajagari aho yagize ati:” Tugomba kujyana n’umuvuduko w’iterambere kandi tugire ubufatanye bwo gukosora aho bipfira maze dufate ingamba zo guhindura ibintu byiza kurusha uko byari bimeze.”
CP George Rumanzi uyobora ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda mu kegeranyo yagejeje ku bari bitabiriye inama, yavuze ko , ku modoka zitwara abagenzi, nyuma y’aho zishyiriwemo utugabanyamuvuduko(speed governors), impanuka zagabanutseho 65% guhera muri Mutarama 2017 kugeza muri Nzeli uyu mwaka.

Muri iki kegeranyo kandi, bigaragara ko moto zifitemo impanuka 1595 zingana na 66% zahitanye abantu 116 ; imodoka zizwi nka bisi zikaba zarakoze impanuka 617 zingana na 27% zihitana abantu 44, amakamyo mato yakoze impanuka 269 zingana na 6% naho za rukururana zikora impanuka 126 zingana na 1%.
Aha CP Rumanzi yagize ati:” Impanuka nyinshi si iziri ku binyabiziga, ahubwo zikomoka ku myitwarire y’ababitwaye cyane cyane ku burangare , umunaniro, ubusinzi ndetse n’imiterere y’ubuzima bwabo, niyo mpamvu dusaba abafite ibigo bitwara abagenzi ko, mbere yo guha akazi umuntu babanza bagashishoza ku myitwarire ye aho yakoze ndetse n’ubuzima bwe uko buhagaze muri icyo gihe.”
Mu gusoza yasabye ko hazajya hatagwa amahugurwa ahoraho ku batwara abagenzi harimo no kwegeranya amateka yabo muri uyu murimo, kuvugurura imikorere ya koperative z’abamotari, gushyira utwuma kuri moto dutuma hameyenyakana aho ziri n’imigendere yazo, , gufatanya gutanga amakuru ku gihe ku bibera mu muhanda ndetse no gukoresha abashoferi mu buryo babonamo ikiruhuko.
Kinyarwanda
English











