Polisi y’u Rwanda, kubufatanye na Banki nkuru y’u Rwanda n'ibindi bigo by'imari yateguye inama nyunguranabitekerezo ku gukumira no kurwanya ibyaha bimunga umutungo bikorewe mu ikoranabuhanga cyane cyane ubujura bw’amafaranga burikorerwamo.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ikaba yari yitabiriwe kandi iyoborwa n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana ari kumwe na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangomba.
Yari yitabiriwe kandi n’abayobozi cyangwa abakozi bakuru mu mabanki atandukanye yo mu Rwanda n’impuzamahanga akorera mu Rwanda n’ibigo by’imari n’ibigo by’itumanaho ndetse n’abashinzwe ikoranabuhanga mu byinshi muri ibyo bigo ndetse n’abapolisi bakora mu itumanaho no kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga muri Polisi y’u Rwanda.
Atangiza inama ku mugaragaro, IGP Gasana yavuze ko iyi nama ije mu gihe ibigo by’imari, iby’itumanaho, ibya Leta ndetse n’abantu ku giti cyabo bashobora guhura n’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga birimo ubujura bw’amafaranga, ndetse ko hari n’aho bijya biba; ikaba ari inama yo gusangira amakuru n’ubunaraibonye ndetse no gufatira hamwe ingamba zo gukumira.
IGP Gasana yagize ati:” Muri iki gihe, ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga ni ikintu kibangamiye isi bijyanye n’imirimo myinshi isigaye ikorwa iryifashishije; aha rero n’u Rwanda rukaba rurebwa nabyo.”

Yavuzeko ukurikije ubwiyongere bw’ibi byaha ntayandi mahitamo ahari uretse gufata ingamba zo kubikumira ,ubufatanye hagati y’abo bireba ndetse no kugenda imbere y’ababikora muby’ikoranabuhanga.
Aha yagize ati:”Ku rwego rw’igihugu, hashyizweho ingamba zo kurwanya ibyaha byo mu ikoranabuhanga hanashyirwaho urwego ruhuriweho n’inzego z’umutekano za Leta, ibigo byigenga ndetse n’urwego rw’abikorera.
Ariko yanagize ati:” N’ubwo Leta ikora ibishoboka byose ngo ikumira, haracyari imbogamizi nko kutabona amakuru ahagije, kutajyana neza n’ikoranabuhanga rigezweho kuri bose, abakozi bazobereye ni bake, ibikorersho bidahagije byakoreshwa ubukangurambaga burwanya ibi byaha n’ibindi,..”
IGP Gasana yavuze ko Polisi abereye umuyobozi irimo kongera ubushobozi bwaba ubw’ibikoresho n’ubw’abakozi ngo ishobore kugenza neza ibyaha byo mu ikoranabuhanga, ikaba yaraninjije ikoranabuhanga mu byo yigisha mu ishuri rikuru ryayo riri I Musanze.
Asoza, IGP Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifatanya bya hafi n’izindi nzego zishinzwe umutekano, RURA,RISA, Banki nkuru, abikorera ku giti cyabo, ndetse na Minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano zayo.
Guverineri wa Banki nkuru mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda yatekereje inama nk’iyi ihuriza hamwe abanyamabanki kugirango bigire hamwe uko bakwirinda ubujura bukorwa ibigo byabo mu rwego rwo kurengera ubukungu bw’igihugu.
Rwangombwa yavuze ko ikoranabuhanga mu bukungu ryahinduye byinshi mu myaka mike ishize ko, uko ryazanye ibyiza byinshi ari nako ryazanyemo imbogamizi zitari nke aho yagize ati:” Uyu munsi, umutekano mu ikoranabuhanga ni kimwe mu bihangayikishije abanyemari n’ibigo by’imari kuko abajura nabo bahora bashakashaka uko bakwiba amabanki n’abayabitsamo bakoresheje ikoranabuhanga.”
Yongeyeho ati:” Uko dukomeza kwishimira ibyiza dukura ku bikoresho bigezweho nka mudasobwa , telefoni zigezweho n’ibindi bijyanye nabyo, ….ni nako habaho ubwiyongere bw’ingorane zibiturukaho; ariko ibi nabyo byaradukanguye bituma dushaka uko twarinda abakiliya bacu..”
Yakomeje avuga ko, ibigo bitandukanye ku isi byashyizeho ingamba zikumira ubujura bwo mu ikoranabuhanga bugitwara miliyari ibihumbi bitati n’igice by’amadolari ($3.5 trillion ) buri mwaka mu rwego rw’inganda gusa.
Aha yagize ati:” Mu mwaka wa 2015, ibyaha by’ikoranabuhanga byahombeje miliyari 126 z’amadolari; mu 2016 buhombya miliyari 450 z’amadolari, mu 2017 buhombya agera kuri miliyari 575 z’amadolari; mu bujura bwo mu ikoranabuhanga bwabaruwe, 52 ku ijana bwibasiraga ibigo by’imari muri byo, 55% byari amabanki naho 24 ku ijana bwibasiraga uburyo bwishyurirwaha hagati y’abantu n’amabanki cyangwa y’abantu n’abandi.”
Agaragaza uko mu karere u Rwanda ruherereyemo byifashe, Rwangombwa yavuze ko muri rusange ibihugu bya Afurika byagize igihombo cya miliyari 2 z’amadolari mu mwaka wa 2016 harimo miliyoni 171 muri Kenya, miliyoni 85 muri Tanzaniya na miliyoni 35 muri Uganda.

Yavuzeko mu myaka itanu ishize , mu Rwanda habaruwe ibyaha nka biriya 705, aho yavuze ko igikomeye muri byo cyakorewe ikigo cy’imari mu kuboza 2017 ahageragejwe kwibwa asaga miliyari 36 z’amanyarwanda maze bikaburizwamo ku bufatanye bw’inzego zitandukanye
Asoza, Rwangombwa yasabye buri wese gusubiza amaso inyuma akibukako ikoranabuhanga ririmo kwiyongera ariko rikwiye gukoreshwa hatekerezwa n’ibibi rizana, yibutsa amabanki guhora ari maso kandi yiteguye kandi ko akwiye guhora yigenzura yo ubwayo.
Yagize ati:” Banki zikwiye guhora zibikangurira abakozi bazo ndetse n’abakiliya bazo bababuza kwandikirana n’abo batazi ku birebana n’iby’amakonti yabo cyangwa kohererezanya amafaranga, iyi yaba ari intambwe ya mbere.
Yasabye kandi ko abarebwa n’iki kibazo bose bakwiye gukorera hamwe ngo bakumira kandi barwanye icyaha cyose cyaboneka mu ikoranabuhanga maze avuga ko yizeye hazakomeza kubaho impinduka mu mikorere y’ibigo by’imari nihakomeza kubaho ibiganiro nk’ibi.
Umuyobozi w’iahami rishinzwe itumanaho no kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, Assistant Cimmissioner of Police (ACP) Peter Karake mu kiganiro yatanze, yavuze ko bimwe mu biyoboye ibindi muri ibi byaha ari ubwiyongere bw’imikoreshereze y’ikoranabuhanga , ihuzanzira rya murandasi ku rwego rw’isi, ruswa ndetse n’ubumenyi buke muri bamwe bakoresha ikoranabuhanga n’ibindi,..
Yavuze ko guhangana nabyo bisaba ubufatanye no gusangira amakuru ku gihe, gushaka uko harindwa uburyo ibigo bikoreramo, gukora ubukangurambaga, gushyiraho uburinzi rusange bw’ikoranabuhanga, kongera amahugurwa , ubushakashatsi n’ibindi,,.
Ku bijyanye n’ubukangurambaga, abari bitabiriye inama bifujeko buri kigo gikwiye kujya cyikorera igenzura mu ikoranabuhanga ryacyo kandi kikanashaka ibikoresho bigezweho mu ikoranabuhanga hagamijwe kwirinda n’ubwo bimwe ngo bibigendamo biguruntege.
Kinyarwanda
English










