Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana,mu muganda ngaruka kwezi waranzwe no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kubutaka bufite ubuso bwa Ha 22.
Uyu muganda wa korewe mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Kibanji waranzwe no gutera ibiti bivangwa n’imyaka ibihumbi 6000 ku buso bwa Ha 22, no gucukura imirwanyasuri ku buso bwa Ha 7.
Ni umuganda witabiriwe n’abaturage basaga 3000 bari kumwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Juvenal Marizamunda, Umuyobozi w’Akarere ndetse n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu.

Nyuma y’umuganda abaturage baganirijwe uko bagira uruhare mu gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
DIGP Marizamunda, yashimiye ubufatanye buri hagati y’abaturage na Polisi muri gahunda yo kwicungira umutekano.
Yagize ati “ Turashimira imikorere n’imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage,haba mu buryo bwo gukumira ibyaha ndetse n’ibikorwa by’iterambere bitandukanye biduhuza”.

DIGP Marizamunda yabwiye aba baturage ko nubwo igihugu gikomeje kuzamuka mu iterambere hakiri byinshi byo gukora mu kubungabunga umutekano.
Yagize ati “ Murabizi ko uko iterambere rigenda riza ni nako hashobora no kuvuka ibyaha bitandukanye. Ubu hari ibyaha bikorerwa ku byuma by’ikoranabuhanga nka za mudasobwa na za telephoni n’ibindi, umuntu bakaba bamutwara amafaranga, cyangwa se bakohereza ubutumwa mu izina rye butari bwiza bukamwitirirwa kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese mu tanga amakuru yaho bigaragaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka nyanza Ntazinda Erasme yishimiye Polisi kuba yifatanyije n’abaturage muri uyu muganda, asaba abaturage kubungabunga ibiti byatewe no kujya basibura iyo mirwanyasuri mu rwego rwo kurushaho gukumira ibiza.
Meya Ntazinda asoza asaba abaturage kurushaho kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere zirimo ubwisungane mu kwivuza,kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, ndetse no kwibumbira mu makoperative hagamijwe kongera umusaruro w’ibyo bakora.
English









