Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye yasobanuye ko Leta irimo gukora ivugurura ry’itegeko rigenga umutekano wo mu muhanda mu bijyanye no kongera ibihano ku bawukoreramo bakora amakosa atandukanye ndetse n’imyitwarire mibi ikomeje guteza impanuka zihitana abantu.
Ni amagambo yatangarije mu karere ka Musanze, ejo ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda, ahahuriye ibihumbi by’abakoresha umuhanda byiganjemo abashoferi, abamotari, abanyonzi, abanyeshuri ndetse n’abandi baturage.

Ubu bukangurambaga ku rwego rw’igihugu bukaba buzamara ukwezi kose mu nsanganyamatsiko igira ati:”Menya kandi wubahirize amategeko y’umuhanda, urengera ubuzima.”
Mu ijambo yagejeje ku mbaga yari yaterariye muri gare ya Musanze, Minisitiri Uwihanganye yagize ati:” Leta irimo kubaka imihanda, kugira imihanda ni kimwe ariko no kuyigira itekanye ni ikindi.Ntiturimo kubaka imihanda yo guhitana abantu, ni iyo guteza imbere imibereho yabo.”

Mu cyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abafatanyabikorwa bayo mu gutwara abantu , bafatira hamwe imyanzuro irimo no gusubiramo amategeko agenga umuhanda mu rwego rwo kugabanya impanuka zihitana abantu, koroshya ibyo kwaka abashoferi cyangwa ibigo bitwara abantu uburenganzira bwo kubikora igihe bigaragaye ko batumye hari abatakariza ubuzima mu mpanuka.
Itegeko ririho ubu ntirirenza amezi atandatu y’igifungo n’ubwo abenshi mu bahamwa n’iki cyaha mu nkiko bishyura ihazabu itarenga miliyoni nayo iteganywa na ririya tegeko.

Avuga ku myitwarire mibi y’abatwara ibinyabiziga cyane cyane abatwara abantu, Minisitiri Uwihanganye yagize ati:” Ntagukina n’ubuzima bw’abantu, si ibicuruzwa muba mutwaye, ni ubuzima bw’abantu muba mukinisha. Muba mutwaye abantu bafitiye akamaro imiryango yabo n’igihugu.”
Yibukije ko iri tangizwa ry’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda ritagomba kuba amasigaracyicaro ahubwo rigomba kwibutsa buri wese ko afite inshingano yo guharanira umutekano wo mu muhanda.
Yongeyeho ati:” Igihe cyose uri mu modoka ukabona uyitwaye aravugira kuri telefone cyangwa yiruka cyane, ufite uburenganzira bwo kubimubuza cyangwa kumenyesha Polisi iri hafi aho. Ubigenje utyo uba utabaye ubuzima bwawe n’ubw’abo muri kumwe.”

Mu mezi atatu ashize , byagaragaye ko 23 ku ijana by’impanuka zose zabaye, zakozwe n’imodoka zitwara abagenzi.
Yibukije abanyonzi n’abamotari ko bagomba gusubiramo imikorere y’amakoperative yabo kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda kurusha abandi nyuma y’aho bigaragariye ko bari mu bateza umubare munini w’impanuka iza moto zahitanye 18,5 ku ijana by’abapfuye naho amagare ahitana abagera kuri 17 ku ijana.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko amajyaruguru azakomeza ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda bakora ibiganiro bitandukanye ku maradiyo aho yagize ati:”Imihanda ni kimwe mu bigize gahunda z’ umutekano n’iterambere kandi ni inshingano ya buri wese kuyishyiramo umutekano.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , IGP Emmanuel K.Gasana we yagize ati:” Gukumira impanuka bisaba ubufatanye bukomeye ndetse no kwiha iyo nshingano kuri buri wese wakoresha umuhanda mu buryo bukwiye.”
Aha IGP Gasana yagize ati:” Impanuka zo mu muhanda si icyorezo ahubwo ni ingaruka z’imyitwarire y’abantu ku giti cyabo ariko tugomba kwamagana; witwara wasinze, gabanya umuvuduko, wikoresha telefoni utwaye , munyamaguru gendera aho wagenewe kandi wambukire aho wagenewe.”
Yasabye kandi ubufatanye mu kurwanya ibyaha bikomeye nk’icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibyaha bikorerwa abana nko kubasambanya no kubatera inda.

Ukwezi k’umutekano wo mu muhanda kuzakorwamo ubukangurambaga mu bice bine; icymweru cya mbere kikazatangwamo inyigisho zigenewe abanyamaguru kuko ari bo bagize igice kinini cy’abahitanwa n’impanuka, aho bageze kuri 46 ku ijana kandi bakageza kuri 21 ku ijana by’abantu 254 bakomerekejwe bikabije hagati ya Kanama n’Ukwakira uyu mwaka.
Hagati aho, icyumweru cya kabiri cy’ubu bukangurambaga kizibanda ku bamotari, gikurikirwe n’icy’abanyamagare maze hazasoze icy’abatwara imodoka.
Kinyarwanda
English











