Mu rwego rw’ubufatanye mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge; ku itariki 8 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego za Leta bakanguriye abatuye uturere twa Gicumbi na Burera kubyirinda; basaba abatuye Intara y’Amajyaruguru muri rusange gufatanya kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, itundwa, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo.
Inzego za Leta zafatanyije na Polisi muri ubu bukangurambaga harimo Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ubutabera, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (Rwanda Governance Board), n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.
Mu karere ka Burera, ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Kinyababa ahari Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi n’abandi bayobozi mu nzego za Leta zitandukanye. Usibye abahatuye; hari kandi abahagarariye Amadini muri iyi Ntara n’abandi bafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha.
Muri Gicumbi, ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Byumba. Umuyobozi w’aka karere Mudaheranwa Juvenal n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire bari mu baganirije abahatuye ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; banabasaba kubyirinda.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney.
Mu butumwa yagejeje ku batuye Umurenge wa Kinyababa, Guverineri Gatabazi yababwiye ko umutekano mu Ntara abereye Umuyobozi wifashe neza; ariko yongeraho ko nta wukwiriye kumva ko yageze aho ajya; ahubwo ko bakwiriye gukora neza amarondo; bagafata n’izindi ngamba zituma hakumirwa icyahungabanya umutekano cyose aho kiva kikagera.
Yabasabye kandi gutangira ku gihe amakuru yerekeye ikintu cyose babona cyangwa bakeka ko gishobora guhungabanya umutekano; ndetse ko buri mudugudu, amashuri n’Amakoperative bigomba gushyiraho amahuriro yo kurwanya iyinjizwa rya Kanyanga mu gihugu n’icuruzwa ryayo nk’uko byakozwe mu bice bimwe na bimwe by’iyi Ntara.
Umuyobozi w’iyi Ntara yakanguriye kandi abatuye aka gace; kimwe n’abatuye ahandi mu Ntara y’Amajyaruguru kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi; ababwira akamaro kawo agira ati," Umugoroba w’Ababyeyi ntureba gusa abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe babitekereza ahubwo ufitiye akamaro buri wese kuko ibibazo biwukemurirwamo bishobora kuvuka hagati y’abantu b’ingeri zose. Buri
wese akwiriye rero kuwitabira kugira ngo atange umusanzu mu gutuma Umuryango Nyarwanda urushaho gutekana no gutera imbere."
Mu ijambo rye, ACP Mutsinzi yabwiye abatuye Umurenge wa Kinyababa ko uturere dukora ku Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda tuza ku isonga mu hakunze gufatirwa ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo insukano nka Kanyanga n’izo mu masashe nka Chief Warage, Kick Warage, Kitoko, Host Warage, African Gin, Zebra Warage n’izindi.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi.
Yagize ati," "Kwishora mu biyobyabwenge ni ukwikururira ubukene kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ubifatanywe agafungwa, kandi agacibwa ihazabu. Murumva ko amafaranga abishorwamo apfa ubusa, nyamara yakabaye ashyirwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu."
Yababwiye kandi ati," Ababyishoramo , ni ukuvuga; ababyinjiza mu gihugu, ababitunda babikwirakwiza hirya no hino mu gihugu, ababicuruza n’ababikoresha bamwe ni abavandimwe, inshuti ; abandi ni abaturanyi banyu. Umuntu udatanga amakuru yerekeye ababikora agomba kwitega ingaruka z’ibikorwa by’ababinywa birimo kuba isaha iyo ari yo yose bashobora kumuhohotera cyangwa bagahohotera umuvandimwe, inshuti ye cyangwa umuturanyi we. Mutyo twese dufatanye kurwanya no gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo. Icyo musabwa ni ugutanga amakuru yerekeye ababyishoramo."
Ubutumwa ku kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ukubyishoramo ni bwo Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi na SP Karagire bagejeje ku batuye Umurenge wa Byumba mu biganiro bagiranye na bo.
Kinyarwanda
English











