Polisi y'u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kwigisha ingeri zitandukanye z?abakoresha umuhanda mu rwego rwo kubakangurira guhindura imyitwarire imwe n?imwe ishobora kuba intandaro y?impanuka zo mu muhanda zikunze gutwara ubuzima bw?abantu no kwangiza ibikorwaremezo.
Mu bahuguwe muri iki cyumweru, harimo abafite amashuri yigisha amategeko y?umuhanda no gutwara ibinyabiziga, beretswe amwe mu makosa akorwa na bamwe mu bashoferi, basabwa kuyibandaho mu nteganyanyigisho kandi bagashishikariza abanyeshuri babagana kubahiriza amategeko y?umuhanda birinda ayo makosa.
Mu bandi bahuguwe harimo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n?ayisumbuye yo mu turere dutandukanye tw?igihugu, abatwara moto, amagare ndetse n?abanyamaguru.
Ubukangurambaga bwakomereje mu gikorwa cy?umuganda rusange Ngarukakwezi wabereye hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Ukwakira.

Minisitiri w?umutekano, Alfred Gasana yifatanyije n?abaturage bo mu murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi mu gikorwa cy'umuganda rusange. Umutekano wo mu muhanda, gukumira no kurwanya inkongi, biri mu nyigisho zahawe abaturage mu gusoza umuganda.
Ni ubukangurambaga bwibanze ku kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza inzira z?abanyamaguru, nabo bakangurirwa kwambukira ahabugenewe (Zebra Crossing) no kubanza kureba iburyo n?ibumoso niba nta kinyabiziga kiri hafi bakabona gutambuka.
Abanyamagare bibukijwe ko gufata ku makamyo agenda bitemewe, basabwa kwirinda gusesera mu binyabiziga no gupakira imitwaro irengeje ubushobozi bw?igare.
Abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare basabwa kutarenza saa Kumi n?ebyiri z?umugoroba bakiri mum kazi.
Abanyeshuri bibukijwe kwambukira muri zebra crossing aho ziri, bakabanza bakareba iburyo n?ibumoso mbere yo kwambukiranya umuhanda, kwirinda gukinira mu muhanda hagati, banibutswa kandi kugendera ibumoso bw?umuhanda aho babasha kubona ibinyabiziga bibaturuka imbere.




Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto barenga 100 bo mu karere ka Gakenke, ubwo bari bitabiriye ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda
Kinyarwanda
English










