Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Polisi ntizahwema kubafasha kugera ku nshingano zanyu -SP Mabete

Ibi byavuzwe n’umuyobozi ushinzwe igenzura n’ibikorwa mu ishami rya Polisi rishinzwe gucunga ibigo byigenga mu gucunga umutekano Superintendent of Police (SP) Michel Mabete Gakwaya ubwo yafunguraga amahugurwa y’iminsi ine ku bakozi 23 bahagarariye abandi muri Excellent Investment Company Ltd, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019.

Excellent Investment Company n’imwe muri kompanyi 17 zigenga  zishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu gihugu, ikaba ifite abakozi barenga  600,  iyi kompanyi kandi imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda itanga serivisi zo gucunga umutekano w’ibintu n’abantu.

Ubwo yafungura aya mahugurwa SP Mabete yavuze ko mu rwego rwo kongerera ubumenyi aba bakozi hategurwa amahugurwa kugira ngo bave ku rwego rumwe bajye ku rundi rwisumbuyeho.



Yagize ati “Amahugurwa nk’aya agamije kongerera abakozi ubushobozi n’ubumenyi kugira ngo bagere ku rwego rwo hejuru, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bijyanye n’umutekano bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi.”

Yanagarutse kandi kuri bimwe mu byaha byugarije isi, abasaba guhangana nabyo babirwanya. Ati “Muri ibi byaha twavuga nk’iterabwoba ,icuruzwa ry’abantu, ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye byakwangiza ubuzima bw’abantu, byateza umutekano muke cyangwa bikaba byanasenya ibyagezweho. Ibi byose mukwiye kubirwanya mu buryo bwose bushoboka.”

Yakomeje ababwira ko ibi byaha bimwe na bimwe usanga bitegurirwa aho bashinzwe gucunga umutekano, ariko kubera uburangare cyangwa ubumenyi bucye bw’ushinzwe kuharinda ntamenye ibihabera. Niyo mpamvu Polisi itanga aya mahugurwa kugira ngo abashinzwe kurinda umutekano w’ahantu runaka babashe kugira ubumenyi buhagije mu gutahura bene ibyo byaha.

SP Mabete yababwiye ko mu nshingano za Polisi harimo no kubaha ubufasha kugira ngo babashe kugera ku nshingano zabo zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo nta nkomyi.

Yongeyeho ko igihugu cyacu gifite umuvuduko udasanzwe mu kwihutisha iterambere haba mu myubakire, ikoranabuhanga, serivisi inoze ndetse no mu bindi bitandukanye. Ati “Mu rwego rwo kugira ngo tugere ku iterambere rirambye ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwifuriza abanyarwanda, tugomba gushyira ingufu nyinshi mubufatanye mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo hibandwa cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi.”

SP Mabete yasoje ababwira ko ibi byose batabigeraho hatabayeho serivisi nziza kandi inoze. Ati “Serivisi n’umutekano biruzuzanya, nutanga serivisi mbi, umuntu nta mutekano uzaba umuhaye, bityo rero serivisi nziza niyo igomba kubaranga.”



Umuyobozi wa Excellent Investment Company Gatsinzi Geoffrey yavuze ko aya mahugurwa aje yari akenewe kugira ngo yongerere ubumenyi n’ubushobozi abakozi b’iyi kompanyi mu kazi bakora ka buri munsi.

Yagize ati “Uko iterambere ryihuta hari byinshi bigenda bihinduka, akaba ariyo mpamvu hagenda habaho nk’aya mahugurwa kugira ngo abakozi bamenye byinshi byimbitse mu gucunga umutekano neza.”

Yakomeje avuga ko uyu munsi hahuguwe abayobozi bahagarariye abandi bakazahugura  bagenzi babo bayobora.

Muri aya mahugurwa Polisi iri guha aba bakozi b’iyi kompanyi bazigamo amasomo atandukanye agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu kazi kabo ka buri munsi, muriyo harimo gucunga umutekano, kwita ku bakiriya, gusaka ndetse n’andi atandukanye.