Trending Now

[AMAFOTO]: Polisi irashimira abaturage uruhare rwabo ku ituze n’umutekano Igihugu gifite

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 03 Ukwakira Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwamuritse ku nshuro ya gatanu igipimo cy’imiyoborere rwagaragaje ko umutekano n’ituze rusange ry’abaturage byaje ku isonga ku kigero cyavuye kuri 94% kikagera kuri 97%.

Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere(RGB) rwagaragaje ko mu bipimo birindwi ubu bushakashatsi bwubakiyeho, inzego enye z’umutekano ziza mu za mbere ku kigero cya 90 %.

Ibipimo byagaraje ko kubungabunga umutekano biri ku kigero cya 95.24%  ,umutekano mu gihugu uri imbere ku kigero cya 98.80 %, umutekano n’ituze rusange biri ku gipimo cya 91.87% , ubumwe n’ubwiyunge ku kigero cya 93.95%.

Kuva aho urwego rwa RGB rwashyiriweho mu mwaka w’ 2010, iyi raporo yagaragaje ko umutekano wakomeje kuza ku isonga ari nawo nkingi y’ amaryambere arambye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imikoranire n’ abaturage muri Polisi y’u Rwanda (Community policing), Assistant commissioner of police (ACP) Rose Muhisoni avuga ko   icyizere abaturage bagirira inzego z’umutekano muri rusange na Polisi by’umwihariko bigaragaza ubufatanye.

Yagize ati” Imwe mu nzira z’indashyikirwa zo kugera k’ umutekano n’ituze birambye ni uko abaturage bumva ko ibintu ari ibyabo ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda ishyira imbere imikoranire n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha aribyo bitugeza ku ituze n’umutekano bisesuye ndetse no gutera imbere mu mibereho myiza”.

ACP Muhisoni yashimiye abafatanya bikorwa ba Polisi mu kurwanya no gukumira ibyaha ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange  kuruhare rwabo mu mibereho myiza, ari nabyo bidufasha mu kugabanuka kw’ibyaha ndetse n’ubwiyongere bw’ituze n’umutekano.

Yagize ati:“ Muri iki gihe dufite abanyamuryango ba komite z’abaturage mu kwicungira umutekano bagera ku bihumbi 140, Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha bagera ku bihumbi  260 bibumbiye  mu ma Club ibihumbi 2 agamije kurwanya ibyaha azwi nka (anti climes-club), hakaba irondo muri buri mu dugudu mu midugudu ibihumbi 14 na  837 igize igihugu, abambasaderi mu kurwanya ibyaha bagizwe n’ abahanzi, abanyamakuru,ndetse n’abayobozi b’Igihugu muri rusange”.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye muuby'umutekano n’amajyambere n’uturere twose tw’Igihugu uko ari 30 ndetse n’indi miryango mukurwanya akarengane cyane cyane mu kurwanya ruswa n’akarengane ndetse no kurwanya ibindi byaha.

Mu mwaka w’2017 na 2018 mu gihe cyo kwizihiza isabukuru Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, Abayobozi ba Polisi bavuze ko mu buyobozi bwa polisi bashyize amafaranga y’u Rwanda  angana na miliyoni 500 yakoreshejwe mu bikorwa biteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Aya amafaranga akaba yaribanze ku kuzamura imbereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo nko gutanga imirasire y’izuba igera ku bihumbi 6 na 500 ku mazu n’ibigo nderabuzima bitagiraga amashanyarazi ndetse n’aho bubatse imidugudu itanu ifite ibikenerwa byose umwe muri buri ntara.

Hari n’ibindi bikorwa nko kwishyurira imiryango itishoboye ubwisungane mu kwivuza, kubaka ubwiherero bugera ku 150 bwatwaye asaga miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda, ibibuga by’umupira w’amaguru mu karere ka Gasabo na  Gatsibo byatwaye asaga miliyoni 53 z’amafaranga y’u Rwanda  ndetse hagejejwe amazi meza ku miryango isaga 600 yo muturere twa Gasabo, Burera, Kirehe, Rwamagana, Rutsiro, na Nyamagabe.

Muri iki cyumweru abapolisi n’ abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro ndetse n’Abanyarwanda baba muri ikigihugu cya Repubulika ya central Africa bakusanyije inkunga ingana na Miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda  zo ku gurira ubwisungane mu kwivuza imiryango ibihumbi 2  itishoboye yo mu karere ka Huye.

Umwanzuro wa kane mu mwiherero w’abayobozi wa 13 wabaye mu Kuboza 2015 usaba abaturage kugira uruhare mu itegurwa, ikurikirana n’ishyirwa mubikorwa gahunda z’iterambere zibagenerwa.

ACP Rose  Muhisoni avuga ko uruhare rw’abaturange mu gukumira ibyaha ndetse na gahunda zigamije imibereho myiza ko  byose ari  iyubahiriza ry’uriya mwanzuro usaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano muri gahunda zibagenerwa cyane cyane muri gahunda z’umutekano ndetse n’iterambere muri rusange.