Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana, ikomeje amahugurwa ku kurwanya iri hohotera.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri aya mahugurwa yabereye mu turere dutandukanye tugize Intara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo. Mu Majyepfo yatangiriye mu karere ka Nyamagabe ahahuguwe abagize inzego z’umutekano bagera ku 100, naho mu Ntara y’Iburengerazuba yatangiriye mu karere ka Nyabihu hahugurwa abayobozi mu nzego z’ibanze bagera kuri 200. Aya mahugurwa arakomereza no mu turere twa Rubavu na Nyaruguru.
Mu karere ka Nyamagabe ubu bukangurambaga bwari buyobowe na Assistant Commissiner of Police(ACP) Lynder Nkuranga ari nawe muyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana(Anti GBV&Child abuse). Yari kumwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Kabayiza Lambert.

Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abantu bagera ku ijana (100) baturutse mu nzego z’umutekano ni ukuvuga abapolisi, abasirikare, abacungagereza ndetse n’abaturutse mu rwego rw’akarere rushinzwe gucunga umutekano (DASSO).
Ubwo yatangaga ikiganiro ACP Nkuranga yagaragarije abitabiriye aya amahugurwa ko ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana akenshi riterwa n' ubwumvikane buke ndetse n' amakimbirane mu miryango. Yakomeje abasaba gukurikirana neza amahugurwa kugira ngo azabafashe kurwanya no gukumira ibibazo byose biterwa n'ihohoterwa.
Yagize ati: ”Akenshi ihohotera rishingiye ku gitsina rituruka ku makimbirane yo mu miryango, icyo tubasaba n’uko mwakorana n’inzego z’ibanze bakajya babagaragariza imiryango ifitanye ibibazo bigakemurwa hakiri kare bitarateza ibibazo bikomeye.”
ACP Nkuranga yanagarutse ku ihohotera rikorerwa abana cyane cyane rikunze kugaragara aho abana b’abakobwa b’abangavu baterwa inda n’abantu bakuru bikabaviramo gucikiriza amashuri ndetse bamwe bakayavamo burundu. Yabasabye kudahishira umuntu uwo ariwe wese waketsweho guhohotera umwana, yaba yamuteye inda cyangwa mu bundi buryo.

Yagize ati: ”Iki ni ikibazo gikomereye umuryango nyarwanda, hari bamwe mu bantu twakwita abagizi ba nabi bahohotera abana bakabatera inda, akenshi iyo bibaye imiryango ukunda kubihisha kubera impamvu zitandukanye harimo ngo nokwanga kwiteranya. Mwebwe turabasaba ko murenga iyo myumvire mukajya mwihutira kubagaragaza bagahanwa n’amategeko.”
Kabayiza Lambert, Umuyobozi wungirije mu karere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu nawe yagarutse ku gutangira amakuru ku gihe ahagaragaye ihohotera hakirindwa umuco mubi wo guhishira umunyacyaha.
Mu karere ka Nyabihu aya amahugurwa yatanzwe n’umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Teddy Ruyenzi ari kumwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Habanabakize Jean Claude. Amhugurwa yari yitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagera kuri 200.

Atangiza aya amahugurwa ACP Ruyenzi yabwiye abahuguwe ko u Rwanda rwahagurukiye kurwanya abakora ihohotera iryo ari ryo ryose ariko cyane cyane irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Abasaba ko amahugurwa bahawe ataba amasigaracyicaro ko bagenda bakabiganiriza abaturage mu nama zibahuza.
Yagize ati: ”Umuryango nyarwanda uracyagaragaramo abana b'abakobwa bagitwara inda bakiri batoya, haracyagaragara abahishira ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana. Nk'abayobozi murasabwa kwigisha abaturage, mukagira uruhare runini mu guhindura imyumvire yabo ikiri inyuma ishingiye ku mateka ya kera.”
Habanabakize Jean Claude, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu yashimiye Polisi y’u Rwanda guhugura abayobozi ku nzego z’ibanze kuko bibongerera ubumenyi mu kurwanya no gukumira ibyaha cyane cyane ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana .
Yagize ati: ”Nitwe dufite umuti, nimuze duhaguruke nk'inzego z'ibanze ducukumbure iki kibazo, twirinde guhishira abarikora tubashyikirize ubutabera kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.”

Yakomeje agaragaza ko mu myaka itatu ishize (2016-2019) mu karere ka Nyabihu abana b’abakobwa bagera ku 1626 basambanyijwe bikabaviramo gucikiriza amashuri yabo.
Murekatete Annonciata, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu kagari ka Isizi, mu murenge wa Mulinga, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko amahugurwa amwongereye ubumenyi ku kurwanya ihohotera, yiyemeza ko agiye kurirwanya yivuye inyuma.
Yagize ati: ”Kuva ubu ngiye kurushaho gusobanurira abaturage ibyo nigiye hano kuko twebwe abayobozi mu nzego z'ibanze dufatanyije n'abaturage tubana umunsi ku munsi twarirwanya kandi rikaranduka. Nzabakangurira mu biganiro tugirana yaba nyuma y'umuganda rusange, mu nteko zabo ndetse no mu migoroba y’ababyeyi.”
Usibye mu karere ka Nyabihu na Nyamagabe, aya mahugurwa yanabereye mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Iburengerazuba. Twabibutsa ko aya mahugurwa aje nyuma y’andi aherutse kubera mu turere dutandukanye tw’igihugu ubwo Polisi y’u Rwanda yari mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo (PoliceMonth2019).
Kinyarwanda
English











