Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Police HBC yatsinze APR HBC ihita yegukana igikombe cy’umunsi w’Intwari

Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda- Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda itsinze APR HBC ibitego 46 kuri 37. Ni umukino wabaye ku cyumweru tariki ya 4 Gashyantare ku kibuga cy’inzu y’urubyiruko ya Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi bitewe n’uko aya makipe asanzwe ahangana cyane; haba muri shampiyona y’igihugu ndetse no mu yandi marushanwa. Uyu mukino watangiranye ishyaka ryinshi cyane ku buryo hanagendaga hakorwa amakosa na bamwe ku bakinnyi ba buri ruhande kubera uburemere bw’uyu mukino. Cyakora Police HBC niyo yinjiye neza mu mukino ndetse iranawuyobora kugera igice cya mbere kirangiye ku bitego 21 kuri 18.

Mu gice cya kabiri, Police HBC yakomeje kwitwara neza ibifashijwemo n’abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba bayobowe na kapiteni wayo Mutuyimana Gilbert na mugenzi we Tuyishime Zacharie. Umukino waje kurangira ku ntsinzi ya Police HBC y’ibitego 46 kuri 17.

Nyuma y’uyu mukino kapiteni Mutuyimana Gilbert  wa Police HBC yahise ashyikirizwa igikombe nawe agihereza Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda wari waje gushyigikira iyi kipe.

Umutoza wa Police HBC Senior Sergeant Turatsinze Dismas, yavuze ko kuba iki gikombe baracyambuye APR HBC, yari igifite umwaka ushize, byaturutse ku myitozo myinshi bakoze, gukorera hamwe nk’ikipe, ndetse no kuba ubuyobozi bw’ikipe n’ubwa Polisi y’u Rwanda buba hafi ikipe kandi bukayifasha mu byo ikeneye byose ngo yitware neza. Yagize ati:” ubu intego dufite ni ugukomeza gukora cyane bikazadufasha kwitwara neza no muri shampiyona y’uyu mwaka izatangira ku itariki ya 17 uku kwezi”.

Police HBC yatwaye iki gikombe nyuma yo gutsinda andi makipe mu mikino y’amajonjora ariyo: GS de la salle yo mu karere ka Gicumbi, GS St Aloys yo mu karere ka Rwamagana na GS Miyove yo mu karere ka Rusizi. Mbere yo kugera ku mukino wa nyuma yari yatsinze Inkumburwa HBC ibitego 48kuri 19.