Umwaka mushya w’imikino mu Rwanda uzatangira kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018, Police FC yiteguye neza ikaba yizeza abakunzi bayo kuzitwara neza haba muri Shampiyona (ARPL) ndetse no mu gikombe cy’Amahoro.
Mu mwaka w’imikino 2018-2019 Police FC izakoresha abakinnyi 29 barimo 10 baguzwe mu yandi makipe 15 basanzwe muri iyi kipe ndetse na 4 bazamuwe baturutse muri Interforce FC.

Umunyamabanga mukuru wa Police FC Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana avuga ko umwaka ushize w’imikino utagenze neza ubu Police FC ikaba yariteguye bihagije kugirango izabashe kwitwara neza mu mwaka mushya w’imikino.
Yagize ati” Umwaka w’imikino ushize ntiwagenze neza kuruhande rwa Police FC, Twakoze impinduka mu Bakinnyi n’abatoza ku buryo mu mwaka utaha tuzabasha kwitwara neza.’’
Abakinnyi bashya Police FC yaguze
Hakizimana Issa, Manzi Sincere Hurberto, Cyubahiro Janvier, Hakizimana Kevin, Ndayisaba Amidu, Niyibizi Vedaste, Bahame Arafat, Otema Peter, Iyabivuze Osee, Uwimbabazi Jean Paul.

Abakinnyi bazamuwe mu Ikipe nkuru
Maniraguha Hilaire ,Niyindamya Patrick, Mitima Isaac, Munyemana Alexandre
Abakinnyi bari basanzwe muri Police FC
Bwanakweli Emmanuel, Nzarora Marcel, Nduwayo Bariteze Danny, Munezero Fiston, Muhinda Bryan, Muvandimwe JMV, Ndayishimiye Celestin, Mpozembizi Mohamed, Ishimwe Issa Zappy, Mushimiyimana Mohamed, Ndayishimiye Antoine Dominic, Ngendahimana Eric, Nzabanita David, Usabimana Olivier, Songa Isaie.

Umutoza mukuru wa Police FC Albert Joel Mphande avuga ko muri uyu mwaka mushya w’imikino Police FC izitwara neza kuko ibyo yasabye byose yabihawe.
Yagize ati”Ndashimira ubuyobozi bwa Polisi Y’u Rwanda budahwema kuba hafi Police FC.Mboneyeho kwizeza ubuyobozi n’abakunzi ba Police FC ko ikipe yabo izitwara neza muri Shampiyona ndetse no mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro kuko dufite ikipe nziza tukaba twaranatangiriye imyitozo ku gihe abakinnyi bakaba bamaze ku menyerana.’’

Mphande akomeza avuga ko ikipe ayoboye izakina umukino wambere wa Shampiyona ku cyumweru Tariki 21/10 aho Police FC izaba yasuye Muhanga FC, Intego akaba ari ugutangira Shampiyona batsinda.
Police FC ntiyabashije kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino kuko yashoje Shampiyona iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 48, mu gihe yasezerewe muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.
English









