Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/01/2018 kuri Stade Amahoro I Remera nibwo hatangiye imikino yo huhatanira igikombe cyo kwibuka Intwari z’u Rwanda .
Ni irushanwa ryitabiriwe n'amakipe ane yo mu cyiciro cya mbere ariyo Police FC, APR FC, Rayon Sport na ASKigali, rikaba rizasozwa ku italiki ya mbere Gashyantare ari nawo munsi w'Intwari mu Rwanda.
Mu mukino ufungura iri rushanwa watangiye saa saba (01h00”)z’amamywa warangiye ikipe ya Police FC itsinze ikipe ya APR FC igitego 1-0

Ni umukino watangiye amakipe yombi asatirana ku buryo bukomeye ariko ikipe ya Police FC ikarusha ikipe ya APR FC .
Ku munota wa mirongo 32 kuri koroneri yari itewe neza na Nzabanita David maze Sibomana Hussen awushyize ku mutwe ukubita ku giti cy'izamu umupira ujya hanze.
Ku munota wa 42 ,ku makosa y'ab'inyuma ba Police FC, umukinnyi wa APR FC yabacitse maze bituma umuzamu amukoreraho ikosa ahita ahabwa ikarita itukura.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana maze mu minota y'inyongera ubwo igice cya mbere cyendaga kurangira, ku munota wa 46, kuri koluneri yari itewe na David Nzabanita, ab'inyuma ba APR bashyizeho umutwe bawigarura mu rubuga rw'amahina maze usanga Hussein Sibomana wa Police FC ahagaze neza awutera adahagaritse icya mbere cya Police FC kiba kirinjiye.
Uku ni na ko umukino waje kurangira n'ubwo Police FC yakinnye igice cya kabiri cyose ituzuye, kuko yashoboye kurinda izamu ryayo ikarangiza imukino yegukanye amanota atatu.

Nyuma y'uyu mukino, hahuye AS Kigali na Rayon Sport, zakaba zarangije umukino zinganya igitego kimwe kuri kimwe.
Imikino ikaba izasubukurwa ku wagatatu w'icyumweru gitaha, aho Police FC izahura na Rayon Sport, APR FC igahura na AS Kigali, ikazasozwa hakina Police FC ihura na AS Kigali naho APRFC igahura na Rayon Sport.
Muri iri rushanwa, uko amakipe ari ane, buri kipe izahura n'indi maze babare amanota , ibaye iya mbere ikaba ariyo izahabwa igikombe.
Kinyarwanda
English











