Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Ugushyingo nibwo hakinwaga umukino w’umunsi wa Gatanu (5) wa shampiyona y’u Rwanda 2018-2019 mu mupira w’amaguru aho ikipe ya Polisi FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0, umukino wabereye kuri sitade ya Mumena i Nyamirambo.
Igitego cya Peter Otema cyabonetse ku munota wa 67 nicyo cyatandukanyije impande zombi,bituma Police FC irara ku mwanya wa kane.
Uyu mukino waranzwe no guhangana cyane ku mpande zombi kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Amakipe yombi yahererekanyaga imipira hagati mu kibuga nta kipe ishobora gutera umupira mu izamu ry’indi.
Mu gice cya kabiri nibwo amakipe yagarutse agerageza gusatira amazamu bituma ku munota wa 67 Peter Otema rutahizamu wa Police FC ashobora kubona igitego nyuma y’aho Songa Isaie yari amaze gushota umunyezamu wa Musanze Fc akananirwa gufata umupira ngo awukomeze Otema ahita atsinda igitego.
Umukino warinze urangira utyo, bituma Police FC ihita igira amanota 12 ayishyira ku mwanya wa kane n’ibitego bitandatu (6) izagamye mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota ane (4) n’umwenda w’ibitego bine (4).
Albert Mphande umutoza wa Police FC yari yazanye abakinnyi ubona ko ari muri gahunda yo gusaranganya abakinnyi bashya ngo nabo berekane icyo bashoboye guhera mu bwugarizi yashyizimo Manzi Huberto Sinceres, hagati mu kibuga ashyiramo Ndayisaba Hamidou cyo kimwe na Bahame Alafat na Peter Otema.
Mu mukino Albert Mphande yakoze impinduka mu kibuga biza no gutanga umusaruro,yakuyemo Bahame Alafat ashyiramo Songa Isaie, Uwimbabazi Jean Paul asimburwa na Niyibizi Vedaste, Mitima Isaac asimbura Manzi Huberto Sinceres.
English









