Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Ni ruhare ki imibereho myiza y’abaturage igira mu miyoborere no kubahiriza amategeko?

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe yagaragaje uko guteza imbere imibereho myiza y’abaturage inzego z’umutekano zabishyize imbere n’ubwo hari imyumvire y’uko inzego z’umutekano zigira amahame azigenga, bikaba bigira uruhare mu iyoborere myiza no kubahiriza amategeko.

Minisitiri Gen Kabarebe avuga ko guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ari inkingi  ya mwamba mu miyoborere myiza , ubuzima bwiza bw’abaturage ndetse bikanongera icyizere hagati y’abaturage  n’inzego z’umutekano.

Ibi Minisitiri w’Ingabo yabivuze mu biganiro nyunguranabitekezo ngarukamwaka ku mahoro, umutekano n’ubutabera, bigenewe abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 8 bya Afurika, byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ibyo bihugu birimo Ethiopia, Namibia, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani n’u Rwanda.

Minisitiri Gen Kabarebe yavuze ko mu Rwanda  inzego z’umutekano zashyize imbaraga nyinshi mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati:”Abasirikare bacu ntabwo baguma iyo mu bigo byabo, begera abaturage kubera ko nabo ni bamwe muri bo, bafatanya mu bintu bitandukanye bibateza imbere bikanateza imbere igihugu nko mu iterambere ry’ubukungu, imbereho myiza, ubuzima…”

Yakomeje avuga ko ibyo bidakorwa n’ingabo z’igihugu gusa ko ahubwo babihuriraho na Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati:”Abapolisi b’u Rwanda nabo ntibabereyeho kureba ko amategeko yubahirizwa no gufata abanyabyaha gusa, ahubwo igihe kinini bakimara bari kumwe n’abaturage mu biganiro bigamije kubigisha gukumira no kurwanya ibyaha”.

Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zitabaye  hafi y’abaturage bishobora guteza ibibazo by’umutekano muke bigatuma babagarukamo baje kubarinda no gukemura ibibazo gusa bikaba aribyo bibahuza.

Ibi Minisitiri  yabivuze ashingiye ku mateka yakunze kuranga inzego z’umutekano zo mu Rwanda mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, aho ziberaga mu bigo byazo ntizegere abaturage.

Yavuze ko kuri ubu inzego z’umutekano mu Rwanda zigendera ku mahame n’imyumvire bishingiye ku kubana n’abaturage, politiki igihugu kigenderaho no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.  

Yagize ati:”Inzego zacu z’umutekano zizi neza ko imibereho myiza y’abaturage ariryo shingiro ry’umutekano w’igihugu. Hari ibikorwa zihuriramo n’abaturage bigamije kuzamura mibereho myiza yabo, twavuga nko mu huzima, uburezi, imiturire n’ibikorwa remezo ndetse n’izindi gahunda zigamije kurwanya ubukene”.

Yavuze ko ibyo byose bishoboka kandi bikagerwaho biturutse ku mikoranire myiza n’izindi nzego za Leta.

Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 24 ishize ingabo zihagaritse Jenoside yakorerwga Abatutsi, iyo mikoranire yazamuye icyizere hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano ndetse n’izindi nzego za Leta, hakaba hari imokoranire ya hafi hagati y’izo nzego zose. 

Ku kijyanye no kubahiriza amategeko n’imibereho myiza, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (community policing ) ari bumwe mu buryo bwiza bufasha mu kugabanuka kw’ibyaha no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati:” Muri iki kinyejana cya 21 kuzamura imibereho myiza y’abaturage nibwo buryo bwiza dukwiye gukoresha mu gucunga umutekano  no kubahiriza amategeko, abaturage bafite uburenganzira bwo kubaho badafite ubwoba ndetse ubukungu buteza imbere imibereho yabo bukitabwaho kandi nabo babigizemo uruhare ntibahezwe.”

Umuyobozi wa Polisi yagarutse ku bikwiye kwibandwaho mu mibereho myiza y’umuturage birimo umutekano w’ubukungu, imirire, ubuzima, ibidukikije, umutekano w’umuntu ku giti cye ndetse n’abo babana ndetse n’umutekano mu buryo bwa Politiki.

Yakomeje avuga ko komite zo kwicungira umutekano mu baturage zagize uruhare runini mu kugabanuka kw’ibyaha, byose bigashingira ku bukangurambaga n’imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage hagamijwe kurwanya ibyaha.

Prof Ochieng Kamudhayi, umwarimu muri Kaminuza muri Kenya akaba n’impuguke mu bijyanye n’umutekano no gukemura amakimbirane wari witabiriye ibi biganiro, yagarutse ku miterere y’umutekano ndetse n’ibibazo bijyana nawo, aho yagaurutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’imibereho myiza y’umuturage aho kubivuga mu magambo gusa.

 Prof Kamudhayi yatanze urugero rw’uko mu gihe cy’intambara y’ubutita ibihugu byitaga  gusa ku gushyira imbaraga mu ngabo bititaye ku bibazo byariho byugarije abaturage.

Yagize ati “Mu myumvire ya  kera mu by’umutekano, igihugu cyumvaga ko kubaka igisirikare cyacyo aribyo by’ingenzi, kigahora kiteguye ko ikindi kizagitera, ibi bigatuma abaturage bahorana ubwoba, ariko burya ibibazo ntibyabaga hagati y’ibihugu0 ,ahubwo byabaga biri hagati mu baturage, bahora bibaza ibibazo bikomeye bijyanye n’uburenganzira bwabo, gufatwa nabi, ubukene, ubujiji ndetse n’ibibazo by’ubuzima.”

Igitekerezo cya Prof Kamudhayi cyashimangiwe na Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba, umuyobozi w’ishuri ry’amategeko mu gihugu cya Kenya,  aho nawe yagaragaje ko  imiyoborere myiza ari ishingiro ry’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati:” Iyo hari imikoranire myiza mu miyoborere bizamura ireme ry’umutekano n’imibereho myiza y’abaturage. Imiyoborere myiza ni nk’umutima w’imibereho myiza y’abaturage, buri gihugu gishaka ukuntu cyazamura urwego rw’imiyoborere.”

Yakomeje avuga ko abaturage baba bifuza inzego za Leta zubatse neza kandi zikorana neza, avuga ko iyo bidakozwe mu gihugu hakunze kuvuka imyivumbagatanyo,  abana ntibashobore kwiga, abaturage bakicwa n’inzara bityo imibereho myiza ya muntu ntishobore kugerwaho.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere myiza mu Rwanda Prof Anastase Shyaka yabwiye abitabiriye ibi biganiro ko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo, bikaba aribyo byashingiweho mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gukemura ibibazo bya nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yaravuze ati:”Mu Rwanda, ibisubizo abanyarwanda bishatsemo biri mu by’ibanze byateje imbere abaturage n’igihugu ku nzego hafi ya zose. Inzego z’umutekano zigira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, aho usanga zifatanya nabo mu bikorwa byinshi nk’iby’ubuzima, kubakira abatishoboye, ibikorwa remezo n’imibereho myiza yabo”, anongeraho ko abaturage b’u Rwanda aribo bashinzwe umutekano w’ibanze ubundi inzego z’umutekano zikaza kubunganira.

Muri ibyo biganiro, Josephine Ajema Odera yavuze uruhare abagore bo mu nzego z’umutekano  muri Afurika bagira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.