Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Ni ngombwa ko abakora mu nzego z’umutekano bahugurwa ku ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abakobwa - ACP Rose Muhisoni

Assistant commissioner of Police Rose Muhisoni aragaragaza ko ari ngombwa ko abakora mu nzego z’umutekano bahugurwa bakamenya byimbitse imiterere y’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abakobwa bityo bagahuriza hamwe imbaraga mu kurirwanya. Ni mu gihe mu Gihugu imibare igaragaza ko iri hohotera rikomeje kwibasira cyane abana b’abakobwa aho basambanywa bakanaterwa inda bakiri bato.  

Mu mwaka wa 2019-2020 mu gihugu hose hakiriwe ibirego 4,265 by’abana b’abakobwa basambanyijwe. Intara y’Iburasirazuba niyo iza ku isonga aho muri uyu mwaka wa 2020 gusa urwego rw'ubugenzacyaha(RIB) rwakiriye ibirego 1,466 harimo n'abatewe inda imburagihe, ni mugihe mu mwaka wa 2018-2019 mu gihugu hose hari hakiriwe ibirego 3,215. Muri uyu mwaka hari havutse abana barenga ibihumbi 23 bavutse ku bana b’abakobwa batewe inda imburagihe.

Ibi, ACP Rose Muhisoni, yabigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukuboza ubwo yahuguraga bamwe mu bagize inzego z’umutekano, Abasirikare, Abapolisi, Abacungagereza, abakozi bo mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), abagize urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO), ndetse na bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake. Ni amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abagize inzego z'umutekano mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abagore n'abakobwa. 

Aya mahugurwa yabereye mu Karere ka Rubavu no mu Karere ka Nyabihu, yabaye hubahirijwe  amabwirizwa y’inama y’Abaminisitiri ya tariki ya 14 Ukuboza, aho abahuguwe boze uko ari 150 babanje gusuzumwa icyorezo cya COVID-19, mu cyumba cy’inama harimo 30% by’abo icyo cyumba cyemerewe kwakira kandi bicaye bahanye intera ya metero, bose bambaye agapfukamunwa, kandi na mbere y’uko binjira mu cyumba cy’amahugurwa babanzaga gusuzumwa umuriro no gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune.

Afungura ku mugaragaro aya mahugurwa mu Karere ka Rubavu, ACP Rose Muhisoni yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda butegura aya mahugurwa, avuga ko ari ngombwa ko abagize inzego z’umutekano bongererwa ubumenyi ku miterere y’ihohotera rishingiye ku gitsina  n’irikorerwa abagore n’abakobwa.

Yagize ati  “Akenshi usanga iri hohotera ribera mu miryango, umugabo agahohotera umugore yitwaje umuco wa kera ndetse n’abagore hakaba ubwo usanga barabyakiriye bumva ko ari ko bimeze. Hari abana b’abakobwa bahohoterwa bagaterwa inda rimwe na rimwe ugasanga byakozwe n’abo bafitanye isano, umuryango ukabihisha ngo batiteza abaturanyi.”

ACP Rose Muhisoni yakanguriye abahugurwaga kujya bakurikirana bene ibyo bibazo byose kandi bakihutira gutanga amakuru bityo ababikora bagashyikirizwa ubutabera. Yakomeje avuga ko kuba imibare irimo kurushaho kwiyongera biterwa n’uko abantu bamaze kubisobanukirwa bakaba basigaye bihutira gutanga amakuru.

Ati  “Bitewe n’ubukanguramba inzego zitandukanye za Leta zigenda zikora mu baturage kuri iki kibazo, ubu hagenda hagaragara imibare myinshi y’abahohoterwa. Ntitwavuga ko ari uko ihohotera ryabaye ryinshi cyane ahubwo abantu bamaze kurisobanukirwa bakihutira gutanga amakuru bikamenyekana. Namwe abagize inzego z’umutekano turabasaba kurushaho kubisobanukirwa no gusobanurira abaturage ibijyanye n’ihohotera kandi abarigizemo uruhare bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

ACP Muhisoni yagaragaje ko igikabije  cyane ni ikibazo cy’abana b’abakobwa bakomeje gusambanywa, bamwe bikabaviramo guterwa inda bakiri bato. Mu mwaka wa 2018-2019 mu Gihugu hose hakiriwe ibirengo 3,215 by’abana b’abakobwa basambanyijwe, icyo gihe havutse abana babarirwa mu bihumbi 23 544 bavutse ku bana b’abakobwa batewe inda imburagihe, mu mwaka wa 2019-2020 hakiriwe ibirego ibihumbi 4,265 by’abana b’abakobwa basambanyijwe.

Mu Karere ka Nyabihu aya mahugurwa yatanzwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi. Yagaragarije abahuguwe ko ihohotera uko ryaba riteye kose ridindiza iterambere ry’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati  “Niba umugore mu rugo ahora ahohoterwa urwo rugo ntabwo ruzatera imbere, cyo kimwe n’umugabo niba ahohoterwa ntabwo urugo ruzatera imbere. Bariya bana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato bibaviramo gucikishiriza amashuri ndetse n’abo babyaye bakazavamo umuzigo kuri Leta kuko ni bamwe mu bo duhora tubona ku mihanda bazerera bitewe n'uko bariya bakobwa ntibaba bashoboye kubarera, kandi ba se ntibaba bazwi. Ibi byose biraza bikagira ingaruka zikomeye ku gihugu, harimo ukwiyongera kw’abakene ndetse n’abanyabyaha.”

Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi.

Ari ACP Muhisoni na ACP Ruyenzi basanga uko abaturarwanda mu ngeri zitandukanye bazagenda barushaho guhugurwa bakarushaho kugaragaza abakora ihohotera, abo bihamye bakabihanirwa, byanze bikunze ibi bibazo bizagenda bigabanuka ndetse bibe byanacika burundu.

Abahuguwe nabo bishimiye ibiganiro bahawe bagaragaza ko hari byinshi basobanukiwe kandi nabo bazajya bahugura bagenzi babo bakorana mu kazi ndetse bahugure n’abaturage. Amahugurwa nk’aya Polisi y’u Rwanda isanzwe iyakora buri mwaka, akabera mu turere dutandukanye tw’Igihugu. Uyu mwaka wa 2020 yatangiye tariki ya 14 Ukuboza, atangirira mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza na Rwamagana, hahuguwe abantu 200.