Trending Now

[AMAFOTO]: Ngoma: IGP Gasana na Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba bifatanyije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi

Kuri uyu wa 28 Nzeri , mu murenge wa Sake akagari ka Gafunzo umudugudu wa Kiriho niho hakorewe umuganda usoza ukwezi  ku rwego rw’Akarere  ka Ngoma aho hatunganyijwe ubutaka bungana na Ha 117 zizaterwamo ibiti bibangikanwa n’imyaka  mu cyumweru cyahariwe amashyamba.

Ni umuganda witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’izumutekano barimo Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba    Madame Tumushime Francine ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa  Polisi y’u Rwanda CGP Emmanuel K Gasana

Umuganda rusange  w’itabiriwe n’abaturage b’umurenge wa Sake, Ingabo na Polisi  ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake  mu gukumira ibyaha (RYVCP) waranzwe no gucukura imiringoti , ahazaterwa  ibiti n’ibyatsi bibangikanwa n’imyaka  mu rwego rwo kurwanya isuri .

Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba Tumushime Francine yashimiye abaturage umurava bagaragaje mu kwitegura igihembwe cya mbere cy’ihinga ndetse n’icyumweru cyahariwe amashyamba

Yagize ati’’ Mbashimiye igikorwa cyindashyikirwa mwakoze mu gahuza ubutaka ibintu byakozwe kare ubu mwese   mu kaba mwiteguye gutera  ibiti mu cyumweru cyahariwe amashyamba.’’

Minisitiri Tumushime akomeza agaragaza ko  gutera ibiti byinshi  bizagira uruhare mu guhangana n’icyibazo cy’imvura nke n’amapha  bikunze kugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba .

Yagize ati” Intara y’iburasirazuba ifatwa nk’ikigega  cy’Igihugu ku bikomoka ku buhinzi  ndetse n’ubworozi  gutera ibiti ni imwe mu ngamba zizadufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ‘’

Minisitiri Tumushime asoza avuga ko inzego zitandukanye zifatanyije n’abaturage  hagerwa kuri  byinshi kuko akimuhana kaza imvura ihise. Minisiteri ayoboye izakomeza  kubatera inkunga mu rwego rwo ku bungabunga ibiti bizaterwa mu cyumweru cyahariwe amashyamba  kuburyo agace ka Sake gahinduka ikitegererezo mu kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi mu kuru wa Polisi CGP Emmanuel K Gasana yabwiye aba baturage ko kugirango umutekano ugerweho bisaba imbaraga za buri wese.

Yagize ati” Iyo buri wese afite uruhare mu kurinda, kurindwa ndetse no kwirinda  nibwo Igihugu cyiba gifite umutekano usesuye  kubigeraho bisaba imbaraga za buri wese”

IGP Gasana asoza asaba abaturage  kurushaho kurangwa n’ubufatanye  batangira amakuru kugihe kugirango Polisi n’izindi nzego z’umutekano zibashe gukumira ibyaha, gutahura ibyaha ndetse no gutabara aho bigaragaye.

Icyumweru cyahariwe amashyamba  kizatangira ku wa 27 Ukwakira mu Gihugu hose hazaterwa ibiti ku buso bungana na hegitari 3000   ndetse na hegitari 68,000 zizaterwaho ibiti by'imbuto ziribwa.